Mu
mukino Arsenal yari yakiriye, amatsiko yari menshi hibazwa niba iri buze
guhagarika ikipe ya Chelsea FC ariko intero iguma kuba ya yindi Arsenal ibura
amanota atatu. Umukino watangiye ikipe zombi zikinira mu kibuga hagati, ariko ikipe
ya Chelsea ikiganza Lukaku ashaka gutsinda igitego cye cya mbere muri iyi
Shampiyona.
Lukaku yabonye igitego nyuma yo kugaruka mu Bwongereza
Abakinnyi babanjye mu kibuga: Arsenal, Leno, Tierney, Mari, Holding, Cedric, Sambi, Xhaka (c), Saka, Smith Rowe, Pepe na Martinelli.
Chelsea: Mendy, Rüdiger, Christensen, Azpilicueta (c), Alonso, KovaÄić, Jorginho, James, Havertz, Lukaku, Mount.
Uruhande
rw'ibumoso ku ikipe ya Arsenal hakinaga Tierney, yagumye kugorwa na Mason Mount ndetse Ree
James wakinaga azamuka cyane byaje gutuma ku munota wa 15 Lukaku atsinda
igitego cya mbere ku mupira yari aherejwe na James, ndetse ku munota wa 35
Reece James atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego
bibiri ku busa bwa Arsenal itabonye uburyo bufatika bw'igitego.
Mu
gice cya Kabiri ikipe zombi zaje zishaka
kwiganza ndetse no kwiharira umukino, Arsenal yakoze impinduka ikuramo Tierney
ishyiramo Nuno Tavares naho Pierre Emerick Aubameyang asimbira Martinelli, Saka asimburwa na Folarin Balogun. Ku munota wa 76 Mount yakatiye umupira Lukaku ashyiraho umutwe umupira ukorwaho na
Leno ugonga igiti cy'izamu ugaruka mu kibuga.
Arsenal byongeye biranga
Chelsea
nayo yaje gukora impinduka Ngolo Kante asimbura Kovacic naho Mount asimburwa na
Hakim Ziyech. Umukino bongeyeho imino 3 ariko amakipe yombi asoza nta mpinduka
zibaye ari ibitego bibiri bya Chelsea ku busa bwa Arsenal.