Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, ukaba wahuruje imbaga y’abafana ba Arsenal basaga miliyoni imwe, baturutse hirya no hino mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu.
Imihanda yose yasaga umutuku n’umweru gusa, aho bishimiraga igikombe cya Premier League bari bakumbuye cyane. Bagendaga baririmba indirimbo zitandukanye, ibyishimo n’akamwenyu ari byose ku bafana b'iyi kipe bishimira intsinzi yari itegerejwe igihe kirekire.
Abafana bari buzuye ahantu hose, bamwe bari ku bisenge by’amazu, ku byapa byo ku mihanda ndetse no ku nkingi z’amatara kugira ngo babashe kureba neza abakinnyi. Hari n’aho inzego z’umutekano n’ubutabazi zitabajwe ngo zifashe abantu bari bagize ubwoba ndetse na bananiwe kumanuka aho bari buriye.
Iyi parade yabaye mu gihe kitari cyoroheye abakinnyi ba Arsenal kubera ko hari hashize amasaha make cyane batsinzwe na Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Nubwo agahinda kari kose kubera kubura icyo gikombe, abafana bagaragaje ko gutwara Premier League nyuma y’imyaka 22 byari bihagije kugira ngo bongere kwizera ikipe yabo.
Mu mihanda ya Londres yose hari higanje imyotsi itukura yaterwaga na flares, amajwi ya vuvuzela ndetse n’indirimbo z’abafana zakomezaga gutuma uyu munsi uba uw’akataraboneka.
Declan Rice na we yaje gususurutsa abafana mu ndirimbo yitwa “Ice Ice Baby,” ibintu byashimishije benshi harimo n’abakinnyi bagenzi be. Ntibyarangiriye aho kuko na Ben White yatanze ibyishimo aho yaterega amadarubindi ya Martin Ødegaard mu bafana nk’impano yo kubashimira urukundo baberetse kuva ku mukino wa mbere kugera uyu munsi.
Ikindi kandi, iyi parade ntiyakozwe n’ikipe y’abagabo gusa kuko n’Arsenal y’abagore yigaragaje yishimira igikombe iherutse kwegukana cya FIFA Women’s Champions Cup, byatumye uyu munsi uba uw’amateka ku muryango mugari wa Arsenal.
Mu nkuru ducyesha ikinyamakuru The Guardian, kapiteni Martin Ødegaard n’umutoza Mikel Arteta bashimiye abafana ku rukundo n’ubufasha bagaragarije iyi kipe mu rugendo rutari rworoshye muri uyu mwaka.
Arteta ati: “Iki ni igikombe cyanyu, mwabanye natwe muri byose, mu bihe byiza no mu bihe bikomeye.” Abakinnyi benshi bagaragaje ko iyi ntsinzi ari intangiriro y’indi myaka myiza iri imbere muri Arsenal.
Iyi parade yasize yanditse amateka mashya i Londres, aho umujyi wose wari umutuku. Ku bafana ba Arsenal, wari umunsi wo kwishimira inzozi zari zimaze imyaka 22 zidasohora, ndetse ni umunsi utazibagirana mu mateka y’iyi kipe.
Polisi ya Metropolitan yemeje ko parade ya Arsenal yabaye iya mbere mu mateka y’u Bwongereza yitabiriwe n’abantu benshi kurusha izindi zose.
Bivugwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni 1.5 z’abafana n’abakunzi ba Arsenal, bakoraniye hamwe mu kwizihiza intsinzi y’iyi kipe mu birori byabaye amateka.

Abafana ba Arsenal barenga miliyoni 1.5 bitabiriye ibirori byo kwishimira igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 22 ishize
Abakinnyi n’abatoza bari hejuru ya bisi zagendaga gahoro hagati y’imbaga y’abafana bari mu byishimo byinshi

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Arsenal guterura igikombe cya Premier League nyuma y'imyaka 22 itacyegukana
