Iri
teka, ryemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe,
ryayobowe na Perezida Kagame, rikaba ryarasuzumye kandi aho ishyirwa mu bikorwa
ry’ingamba na politiki by’ingenzi rigeze mu kubaka iterambere rirambye.
Ni
icyemezo gikomeye mu kurinda no guteza imbere abahanzi b’u Rwanda, kuko
ibihangano byabo bitazongera kuba iby’imitako y’isoko gusa, ahubwo bikazabera
isoko y’iterambere rirambye.
Kuva
kera, abahanzi benshi bagaragazaga impungenge z’uko indirimbo zabo n’ibindi
bihangano byakoreshwa ahantu hatandukanye, radiyo, televiziyo, ibitaramo, mbuga
nkoranyambaga, nyamara inyungu ziva muri ibyo ntizigeze zigeraho ku bo bireba.
Senderi
mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko iri teka rishya rige guhindura byinshi.
Ati “Kuba iri teka rya Minisitiri rirengera ibihangano by’abahanzi,
mbigereranya no kuba Perezida Kagame yongeye kutugabira. Ndashimira Umukuru
w’Igihugu ku kuba ku myaka yose ishize yarakomeje kumva ijwi ry’abahanzi,
ndetse baririmba ku burere mboneragihugu.”
Yakomeje
ashimira Abadepite, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,
n’itangazamakuru ku ruhare bagize mu guha agaciro abahanzi no kubarengera, kuko
ubu umutungo wabo mu by’ubwenge ugiye kubageza ku nyungu bakwiye.
Ati: “Ndashimira Abadepite, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,
itangazamakuru batahwemye kutuvugira kugirango abahanzi bave mu bukene, kandi
barahanze ibihangano bifite akamaro. Umutungo wacu mu by’ubwenge wungukiraga
abandi, ndatekereza ko iki ari gihe cyiza cy’uko noneho abahanzi bagiye kubona
ibyo baruhiye biva mu mutungo wabo mu by’ubwenge.”
Senderi
yanavuze ko iri teka rifasha abanyamuziki, abatunganya umuziki, abatunganya
amajwi, abakinnyi ba filime n’abandi bose bagira uruhare mu guhanga, kuko buri
wese azajya arindwa n’amategeko kandi inyungu zivuye mu gihangano zigahabwa
buri wese mu mucyo.
Ati “Uyu ni umwanya ku bigo bitanga amasoko, ibya Leta, abikorera, ko ubu
noneho bajya bamenya ko nyiri ibihangano bagiye gukoresha azajya yishyurwa mu
gihe babikoresherezaga ubuntu (Akagari, Imirenge, Akarere, Intara), uyu ni
umwanya wo kumva ko uwo bahaye isoko agomba no gutanga amafaranga ku bahanzi
kubera ibihangano byabo azakoresha. Uyu ni umwanya udasanzwe ku bahanzi
b’abanyarwanda n’amateka yanditswe binyuze mu iteka rya Minisitiri ryemeza
kurengera ibihangano by’abahanzi.”
Yungamo
ati: “Mu myaka irenga 20 twakomeje kugaragaza ko ibihangano byacu bikoreshwa
n’abandi mu nyungu zabo bwite. Twabonye ibihangano bikoreshwa n’inzego za Leta,
abikorera, abatsindira amasoko atandukanye, aba- Dj bacuruza n’abacuranga,
n’ahandi, aho hose bakoresha ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ariko inyungu
ntigere kuri wa muhanzi, ukagirango izo ndirimbo n’izabo cyangwa se bakibwira
ko ari izabo.”
Umuyobozi
w'Urugaga rwa muzika mu Rwanda (Rwanda Music Federation) akaba n'Umuyobozi
ushinzwe kurengera Umutungo bwite mu by'ubwenge Mu Inama nkuru y'Igihugu y'Abahanzi
(RAC) Intore Tuyisenge, yabwiye InyaRwanda, ko byose biri muri gahunda
y'Igihugu yo gufasha abahanzi n'uruganda rw'ubuhanzi muri rusange kugira ngo
abarurimo batungwe n'ibyo bakora bityo banagire uruhare mu kuzamura umusaruro
mbumbe w'Igihugu.
Ati: “Abahanzi mu byiciro binyuranye barishimira iri teka ryunganira
itegeko N° 055/2024 rihindura itegeko No 50/2018 rirengera umutungo bwite mu
by’ubwenge. Iri teka rikuraho urujijo ku ngingo zimwe z’iri tegeko zitari
zasobanutse.”
Iri
teka si ry’umuhanzi ku giti cye gusa; rinashimangira ko urwego rw’imyidagaduro
rutakiri urw’impano gusa, ahubwo ruri kugana mu rwego rw’ubucuruzi bw’umwuga
bufite amategeko arurengera.
Ni
intambwe iganisha ku kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga udushya, aho impano
z’urubyiruko zifashwa guhinduka imishinga ibyara inyungu. Ku gihugu, ni isoko
rifite icyizere; ku bahanzi, ni igihe cyo kongera guhanga no kubyaza umusaruro
ibihangano byabo.
Iteka
rya Minisitiri rishya risobanura ko ibihangano bitazongera gufatwa nk’ibintu
by’ubuntu byifashishwa nta nyungu bigenera ababiremye.
Ni
icyemezo gishobora guhindura imitekerereze, aho ababyeyi bazarushaho guha
agaciro impano z’abana babo, n’urubyiruko rukabona ko ubuhanzi atari inzira
y’igerageza, ahubwo ari umwuga ushobora gutunga no guteza imbere igihugu.
Mu
gihe ishyirwa mu bikorwa rizaba ari ryo rizagena umusaruro waryo, abasesenguzi
bavuga ko iri teka rishobora kuba imwe mu nkingi zizubaka ejo hazaza h’uruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ku
bahanzi, ni igihe cyo kongera guhanga. Ku gihugu, ni igihe cyo kubasigasira.
Ibihugu
byinshi ku Isi bigendera ku masezerano akomeye arengera uburenganzira ku
bihangano, arimo:
World
Intellectual Property Organization (WIPO) – Umuryango w’Umuryango w’Abibumbye
ushinzwe umutungo bwite mu by’ubwenge (Intellectual Property).
Berne
Convention – Amasezerano arengera ibihangano by’ubuvanganzo n’ubuhanzi.
Rome
Convention – Arengera uburenganzira bushamikiyeho (abahanzi baririmba, abakina,
abatunganya amajwi n’abandi).
TRIPS
Agreement – Amasezerano ya WTO ategeka ibihugu gushyiraho amategeko arengera
umutungo bwite mu by’ubwenge.
Ibi
bivuze ko igihugu kiba cyasinye ayo masezerano gitegetswe kuyashyira mu
mategeko yacyo, kikagira itegeko ryo kurengera abahanzi.
Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama
y'Abaminisitiri yo ku wa 4 Werurwe 2026 pic.twitter.com/sOmfJOd63b

Umuhanzi w’indirimbo z’uburere-mboneragihugu, Senderi, yashimye Perezida Paul Kagame ku gushyiraho iteka rigena uburyo bwo gukusanya no gusaranganya inyungu z’ibihangano. Yavuze ko iri teka rihindura byinshi ku bahanzi, kuko ubu ibihangano byabo bizajya byungukira nyirabyo mu mucyo kandi bikomeze gutunga igihugu

Senderi
yavuze ko iri teka rishya rihindura amateka y’abahanzi mu Rwanda, kuko
ritazongera gukoresha indirimbo zabo mu nyungu z’abandi gusa, ahubwo rikazageza
inyungu ku bo bireba. Yibutsa ko ubu ari igihe cyiza ku bahanzi guhanga no
kubyaza umusaruro ibihangano byabo mu buryo bw’umwuga
