Arne Slot ntazi niba Salah azongera kwambara umwambaro wa Liverpool mu kibuga

Imikino - 09/12/2025 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Arne Slot ntazi niba Salah azongera kwambara umwambaro wa Liverpool mu kibuga

Nyuma y’uko Mohamed Salah atangaje ko abona ibintu byarahidutse muri Liverpool ndetse nta mubano mwiza akigirana n’umutoza, Arne Slot yavuze ko yamukuye mu bakinnyi baza gukina umukino wa Champions League ndetse avuga ko atazi niba Salah azongera gukinira Liverpool.

Nyuma yo kuvuga ko asuzugurwa, atagishakwa muri Liverpool akaba ari nayo mpamvu atakibona umwanya mu ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah akomerewe n’ibihe n’ubwo we avuga ko yatumiye umuryango we kugira ngo uzaze kumushyigikira mu mukino wa nyuma abone kujya mu gikombe cy’Isi.

Nyuma yo kuvuga ibyo, byarakaje umutoza Arne Slot amukura mu bakinnyi baza gukina na Inter Milan muri UEFA Champions League uyu munsi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Slot yabajijwe niba hari andi mahirwe yo kuba Mohamed Salah yakongera gukinira Liverpool, Slot yahise avuga ati “Ibyo simbizi. Umukinnyi aba afite uko azagaruka.”

Yavuze ko Salah afite uburenganzira bwo kwiyumva uko yiyumva ariko nawe nk’umutoza afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka. Ati: “Mo Salah afite uburenganzira bwose bwo kwiyumva uko yiyumva, ariko niba afite uburenganzira bwo kubijyana mu itangazamakuru, natwe bizatugeraho.”

Arne Slot kandi yashimangiye ko ubushongore n’ubukaka bwe butahungabanywa n’amagambo ya Mohamed Salah ndetse avuga igisubizo cy’ibyo yavuze ari ukumukura mu bakinnyi baza gukina na Inter Milan.

Uretse Arne Slot, abarimo Kean, Rooney n’abandi bagaragaje ko Salah ari kwisenyera ibigwi yubakanye na Liverool kubera amagambo atangaza mu gihe bigaragara ko atishimiye kuba i Liverpool.

Ntabwo bizwi neza niba Mo Salah azakomezanya na Liverpool nyuma y'igikombe cya Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...