Nyuma
yo kuvuga ko asuzugurwa, atagishakwa muri Liverpool akaba ari nayo mpamvu atakibona
umwanya mu ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah akomerewe n’ibihe n’ubwo we avuga
ko yatumiye umuryango we kugira ngo uzaze kumushyigikira mu mukino wa nyuma abone
kujya mu gikombe cy’Isi.
Nyuma
yo kuvuga ibyo, byarakaje umutoza Arne Slot amukura mu bakinnyi baza gukina na
Inter Milan muri UEFA Champions League uyu munsi.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru, Slot yabajijwe niba hari andi mahirwe yo kuba Mohamed
Salah yakongera gukinira Liverpool, Slot yahise avuga ati “Ibyo simbizi. Umukinnyi
aba afite uko azagaruka.”
Yavuze
ko Salah afite uburenganzira bwo kwiyumva uko yiyumva ariko nawe nk’umutoza
afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka. Ati: “Mo Salah afite uburenganzira
bwose bwo kwiyumva uko yiyumva, ariko niba afite uburenganzira bwo kubijyana mu
itangazamakuru, natwe bizatugeraho.”
Arne
Slot kandi yashimangiye ko ubushongore n’ubukaka bwe butahungabanywa n’amagambo
ya Mohamed Salah ndetse avuga igisubizo cy’ibyo yavuze ari ukumukura mu bakinnyi
baza gukina na Inter Milan.
Uretse Arne Slot, abarimo Kean, Rooney n’abandi bagaragaje ko Salah ari kwisenyera ibigwi yubakanye na Liverool kubera amagambo atangaza mu gihe bigaragara ko atishimiye kuba i Liverpool.

Ntabwo bizwi neza niba Mo Salah azakomezanya na Liverpool nyuma y'igikombe cya Afurika
