Arlene izina ry’umukobwa ukunda abantu akarangwa n’ikinyabupfura

Utuntu nutundi - 02/02/2021 10:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Arlene izina ry’umukobwa ukunda abantu akarangwa n’ikinyabupfura

Kuri wowe witwa Arlene cyangwa se wateganyaga kuzaryita umwana wawe,menya ubusobanuro bwaryo ndetse naho rituruka.

Izina Arlene risobanura ‘Isezerano’ rikaba ryarakomotse mu gihugu cya Ireland riza kugenda rikwirakwira hirya no hino ku isi uko iminsi yagiye y’icuma. Iri zina kandi rifite andi mazina atandukanye asobanura kimwe na Arlene bivuga Isezerano.muri ayo mazina harimo aya akurikira: Marlene, Darlyn, Arlet, Arleen, Arwen, Darlene, Harleen na Coraline. Ayo mazina yose ahuje ubusobanuro n’izina rya Arlene.

Iri zina rikaba ritangaje kuko rihabwa abakobwa n’abahungu. Ibiranga abitwa Arlene twavugamo; Gukunda abantu cyane, bagira ikinyabupfura aho bari hose, ntibakunda umuntu ubabeshyera, baziririza uburiganya, bakunda kureba filime zivuga ku rukundo (romantic movies).

Ibyamamare byitwa Arlene 

-Arlene Phillips umubyinnyi kazi wabigize umwuga ukomoka mu Bwongereza 

-Arlene Foster minisitiri mu gihugu cya Nortern Ireland 

-Arlene Dickinson umucuruzikazi w’umuherwe ukomoka muri Amerika 

-Arlene Martel umukinnyi wa filme ukomoka muri Amerika 

-Arlene Dahl umwanditsi wa filme ukomoka muri Amerika. 

Src:www.thebump.com,www.wikipedia.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...