Arkiyepiskopi mushya Gahima Manasseh yavuze ku nshingano nshya n’umurage asigiwe na Mbanda

Iyobokamana - 22/09/2026 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Arkiyepiskopi mushya Gahima Manasseh yavuze ku nshingano nshya n’umurage asigiwe na Mbanda

Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR), Gahima Manasseh, yavuze ko azayobora iri torero ashingiye ku kwicisha bugufi, gusenga no gutega amatwi Abepisikopi n’Abakirisitu, mu gihe yitegura gusimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda.


Arkiyepiskopi Gahima w’imyaka 56 yatowe ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, nyuma y’imyaka umunani ayobora Diyosezi ya Gahini. Yabaye kandi Perezida w’Inama y’Amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Inkoramutima Radio/TV ku wa 20 Nzeri 2026, Gahima yavuze ku matora yamugize Arkiyepiskopi, ibyo ateganya gushyira imbere, uko abona inshingano nshya yahawe ndetse no ku mbamutima ze zo kuba agiye gusimbura Arkiyepiskopi Mbanda ugiye mu kiruhuko k’izabukuru.

Kubaka Itorero rishingiye ku bumwe n’ibitekerezo by’Abakirisitu

Gahima yavuze ko yatunguwe no gutorwa kuko atigeze atekereza ko azaba Arkiyepiskopi. Yasobanuye ko abahatanira uyu mwanya badashaka amajwi ku giti cyabo, ahubwo ko iyo Imana ihaye umuntu inshingano, aba agomba kuyakira afite icyizere cy’uko izamuyobora.

Yavuze ko kuba Arkiyepiskopi ari inshingano ikomeye, ariko ko yiteguye kuyisohoza ayobowe n’Imana.

Mu myaka umunani yamaze ayobora Diyosezi ya Gahini, Gahima yavuze ko yashyize imbaraga mu kunga Abakirisitu no guteza imbere ibikorwa bya Diyosezi.

Muri icyo gihe, hubatswe insengero 18 nshya, hanatangizwa ubuhinzi bw’ubucuruzi ndetse n’umushinga wo kuhira imyaka wari ugamije gufasha Diyosezi kwiteza imbere no kwigira ku bijyanye n’imari.

Uyu mushinga wo kuhira imyaka uracyakomeje, kandi Gahima yavuze ko azakorana n’uzamusimbura kugira ngo ukomeze gushyirwa mu bikorwa.

Yavuze kandi ko Diyosezi ya Gahini ifite ubutaka buhagije bwakoreshwa mu bikorwa bibyara amafaranga, bityo bikayifasha kugabanya ibibazo by’imari.

Mu nshingano ze nshya, Gahima yavuze ko azasura za Diyosezi zose, akumva ibitekerezo by’Abepisikopi n’Abakirisitu ndetse bakagira uruhare mu gushyigikira ibyibanze mu Itorero.

Ati: “Abagize Itorero bafite ibitekerezo byiza, kandi tuzabatega amatwi, dusuzume ibyo batanga kandi twumvikane ku cyerekezo dushaka kujyamo. Natwe Abepisikopi tugomba guhora duhura, tukaganira ku bibazo duhura na byo, tugasenga ndetse tugategura uko byakemuka.”

Kubakira ku murage wa Arkiyepiskopi Mbanda

Gahima yavuze ko gusimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda atari inshingano zoroshye, bitewe n’ibikorwa byinshi yakoze mu myaka umunani yamaze ku buyobozi bw’Itorero Angilikani mu Rwanda.

Yavuze ko Mbanda yashyizeho urufatiro rukomeye, cyane cyane mu guteza imbere ubushobozi bw’Itorero.

Gahima yavuze ko nubwo Mbanda agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 25 Ukwakira, azakomeza kumusaba inama n’ubufasha mu gihe azaba ayoboye Itorero.

Ati: “Nzakomeza kumusaba inama kuko yakoze byinshi ku bw’Itorero. Sinamushyira ku ruhande. Ni umuntu uzi gutekereza kure kandi azi guhuza imbaraga z’abantu. Umuyobozi mwiza akoresha imbaraga za buri wese.”

Gahima kandi yagarutse ku rugendo yakoranye na Mbanda muri Israel mu nama yabaye nyuma gato y’uko Mbanda atangira kuyobora Itorero. Yavuze ko urwo rugendo rwamuhaye umwanya wo kumenya neza imico y’uwo yasimbuye.

Yavuze ko Mbanda yafashaga Abepisikopi gutwara imizigo, akanareba ko buri wese yabonye ibye. Yanateguye ko itsinda ryabo ryongeraho iminsi ibiri muri Israel kugira ngo babone umwanya wo gusura byinshi, ndetse abishyurira ibyo kurya n’amacumbi.

Gahima yavuze ko Mbanda ari umuntu utega amatwi, agatekereza ku byo yumvise mbere yo gutanga igisubizo, kandi ko ari umuntu ubana n’abandi neza.

Yamushimiye kandi uruhare yagize mu guteza imbere imishinga y’Itorero, kunoza imikorere yaryo mu by’imari ndetse no kubaka umubano warifashije kubona ubufasha mu bikorwa bitandukanye.

Amasengesho, kwigisha Bibiliya no guteza imbere Itorero

Gahima yavuze ko mu byo azashyira imbere harimo kwita ku Bakirisitu, kwigisha Bibiliya no gushyigikira iterambere ry’Itorero.

Ati: “Nkunda gusenga. Nzajya nigisha abantu b’Imana ijambo ryayo kandi mfashe abari mu bibazo kugira ngo bagire aho bagera, nshyigikira abantu mu buzima bwabo ndetse n’iterambere ry’Itorero.”

Yavuze ko uburyo bwe bwo kuyobora bwagize uruhare mu buzima yanyuzemo, cyane cyane kuba yarakuriye mu buzima bw’ubuhunzi muri Uganda.

Ati: “Nakuriye mu bukene. Nari impunzi. Ndi uwo Imana yagiriye imbabazi n’ubuntu. Byatumye niga kwicisha bugufi. Ndi umuntu utega amatwi ibyo Imana ishaka ko nkora, nkabishyira mu bikorwa.”

Gahima yavuze kandi ko ashaka ko ubuzima bwe bwo mu muryango buba urugero rw’ibyo yigisha, cyane cyane ku bijyanye no gusenga no gukorera Imana.

Ati: “Neretse abana banjye urugero rwiza. Ni gute bambona pfukamye nsenga, ngashyiraho umwanya wo gusenga, hanyuma bakabona njya mu bindi bitandukanye? Ntibishoboka. Njye n’urugo rwanjye tuzakorera Uwiteka. Ntabwo azadutererana.”

Yavuze ko ukwizera kwe n’icyifuzo cyo kubona Itorero rigera ku nshingano zaryo ari byo bizakomeza kumutera imbaraga mu murimo.

Ati: “Gusa mbwira Imana nti: Ni wowe watangije Itorero ryawe, rireke riguhe icyubahiro.”

Arkiyepiskopi Gahima Manasseh ni muntu ki?

Gahima Manasseh yavutse ku wa 12 Ukuboza 1970, akaba ari umwana wa karindwi mu bana icyenda. Gahima afite umugore umwe, Rose Dusenge Gahima, bakaba bafitanye abana umunani.

Yakuriye muri Uganda, aho yize amashuri abanza muri Kasonga Primary School i Hoima, amashuri yisumbuye muri Kololo Secondary School ndetse na St Andrea Kahwa’s College.

Yize Diploma mu bijyanye n’uburezi bw’amashuri yisumbuye muri NTC Kakoba, ishami rya ITEK Kyambogo. Nyuma yaho yabonye impamyabumenyi ya Bachelor of Commerce muri Umutara Polytechnic, ubu iri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yakomereje amasomo muri Kabale University, aho yabonye Master of Arts mu bijyanye n’imicungire y’abakozi. Yize kandi Master of Theology muri Wycliffe University, aho yaje kurangiriza PhD mu bijyanye n’amasomo y’Iyobokamana mu 2018.

Gahima yatangiye gukora mu bijyanye n’ubuyobozi mu 1996, akora imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Gahini, mbere yo kwegurirwa kuba Umwepisikopi wungirije mu 2017.

Nyuma yaje kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini, umwanya yamazemo imyaka umunani mbere yo gutorerwa kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda.


Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR), Gahima Manasseh


Arkiyepiskopi ucyuye igihe Mbanda Laurent aherutse gutangaza ko afite icyizere ko Gahima azayobora neza EAR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...