Mutesi
Jolly, umaze imyaka icyenda yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yongeye
kugaruka kuri iyi ngingo asobanura neza impamvu n’umurongo ahagazeho,
ashimangira ko nta muntu ugomba kumubaza cyangwa kumugenera uko yakoresha
amafaranga ye.
Izi
mpaka zatangiye gukwirakwira cyane kuva ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2025,
ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umunyamakuru Karegeya Omar
aganira na Cassier Pizzo ku muyoboro wa YouTube witwa “Max Tv”.
Muri
icyo kiganiro, Karegeya yumvikanye anenga icyemezo cya Miss Mutesi Jolly, avuga
ko amafaranga yakoreshejwe agura izo kopi 100, angana na Miliyoni 4 Frw, yakabaye
yarayakoresheje mu gufasha abana cyangwa abatishoboye, aho kuyatanga ku gitabo
cy’umuntu umwe.
Mu
magambo ye, Karegeya yagize ati “Naomie ni we ukeneye inkunga ya Mutesi Jolly
muri kino gihugu? Urasigiriza gusa wowe. Ufite amafaranga wayaha umwana wa
Jenerali?”
Aya
magambo ntiyaciye intege Miss Mutesi Jolly. Ahubwo, yamubereye umwanya wo
gusobanura no kwerekana ko hari byinshi byirengagijwe mu byavuzwe.
Kuri
uyu Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, Miss Mutesi Jolly yifashishije urubuga rwa X
(rwahoze ari Twitter), asubiza Karegeya Omar n’abandi bari bagaragaje
impungenge cyangwa kunenga icyo gikorwa.
Mu
butumwa bwe, yashimangiye ko amafaranga yakoresheje ari aye bwite, bityo ko
ntawe agomba kugisha inama ku cyemezo yafashe.
Ati: “Ngaho
reba nawe ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubuse iyi ‘analysis’ (ubusesenguzi) ni
bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye
badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora.”
Aya
magambo yaje akurikirwa n’andi yagaragaje ko atiteguye kugibwaho impaka ku
mikoreshereze y’amafaranga ye bwite.
Ibyatangajwe
na Miss Mutesi Jolly byatumye benshi bongera gutekereza ku ntego nyakuri y’icyo
gikorwa, cyane ko byagaragaye ko ibyo bitabo bitari bigenewe kuguma mu bubiko,
ahubwo bizakoreshwa mu gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi, binyuze mu
bukangurambaga Miss Nishimwe Naomie ateganya gukora.
Ni
nako Miss Nishimwe Naomie yabwiye InyaRwanda nyuma yo kumurika igitabo cye ku
Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, mu muhango wabereye muri Kigali Convention
Center.
Yavuze
ko yakiriye inkunga z’abantu banyuranye baguze ibitabo, bityo ko azabyifashisha
cyane mu kubigeza ku bandi batishoboye akeneye ko inkuru zabo zigeraho.
Iyi
nkuru yongeye kugaragaza ko ibikorwa by’ubugiraneza n’ubufasha bishobora gufata
isura zitandukanye, kandi ko atari buri gihe bigomba gukorwa mu buryo bumwe
abantu bose bumva cyangwa bemeranya.
Kuri
Miss Mutesi Jolly, kugura ibitabo 100 byari uburyo bwo gushyigikira ubumenyi,
gusoma, no gufasha urubyiruko ruzabigiramo akamaro, ikintu we abona ko na cyo
ari umusanzu ufatika ku iterambere ry’abandi.
Ngaho Reba nawe ukuntu yivovota avuga ubusa.Ubuse iyi
analysis ni bwoko ki?
Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa
abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi muri campaign naomi azakora.
Ikindi,nakoresheje ayajye uko byumva, singombwa ngo tubyumvikaneho.
Ntimugakabye Kabisa https://t.co/UAMNBKDkT2

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS MUTESI JOLLY AVUGA KU BITABO YAGUZE
