Indirimbo Tabara Mana ya Nsaguye Amiel afatanyije na Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba,yakozwe n’umusore witwa Henry Gedeon nawe wemeza ko iyi ndirimbo ifite amavuta y’Imana, bigashimangirwa na nyiri kuyandika ariwe Amiel Nsaguye uvuga ko iyi ndirimbo yayihawe n’Umwuka w’Imana ikaba ikubiyemo isengesho rye ku Mana rigamije gusaba Umwuka Wera n’ububyutse ku bakozi b’Imana bose.
Umuhanzi Nsaguye Amiel arasabira abakozi b'Imana bose ko bahabwa Umwuka Wera
Aritayali akoze iyi ndirimbo ye TABARA MANA nyuma y’aho umuhanzi Alex Dusabe ashyize Ari Tayali ku rutonde rw’indirimbo zidafite Umwuka Wera ikintu kitishimiwe na benshi mu bakristo kuko bavugaga ko ari ukwibasira nyiri iyi ndirimbo ari we Amiel Nsaguye mu gihe bombi banahuje itorero rya ADEPR.
Alex Dusabe yigeze gutangaza ko indirimbo Ari Tayari idaherekejwe n'Umwuka Wera
Icyo gihe Mugabo Venuste umuyobozi ufite mu nshingano ze abahanzi bo muri iryo torero rya ADEPR nawe yatangaje ko ibyatangajwe kuri Ari Tayari bitari bikwiye kuko nawe yabibonyemo nko kwibasira umuhanzi runaka mu gihe icyari gikenewe cyane ari ukuba wamusanga ukamuhugura.
Muri iyi ndirimbo nshya yashyize hanze, Aritayali yasabiye Umwuka Wera abakristo bose muri rusange kuva ku bashumba, abahanzi, intama n'abandi babarizwa mu itorero. Bumwe mu butumwa mukubiye muri iyi ndirimbo Tabara Mana, Aritayali na Bosebabireba bagira bati;
Tumaze iminsi ku rugamba turasana n’umwanzi twahuriyemo n’ibibazo dukeneye ubufasha bw’umwuka wera. Amagambo ni menshi, ibivugwa ni byinshi dukeneye ubufasha nk’ubwo wahaye Gideon. Suka umwuka wera ku matorero, abashumba,intama,abahanzi,intama barasaba ubufasha bw’umwuka wera,..nk’uko wabanye n’abisirayeli natwe udufashe twambuke inyanja neza,.. Tabara ubwoko bwawe,dutabare mwami ushobora byose.
Nsaguye Amiel umukristo mu itorero rya ADEPR Ruyenzi muri Paruwasi ya Runda, yabwiye inyarwanda.com ko kuba arimo gusaba ubufasha bw’Umwuka Wera bitavuze ko atawufite ahubwo ngo arasaba kongererwa kandi ngo nta muntu n’umwe utawukeneye kuko Umwuka w’Imana atari ikintu kigurwa cyangwa ngo gihingwe ahubwo ngo kuwubona ni imbabazi z’Imana.
Umuhanzi Nsaguye Amiel ahamya ko nta muntu n'umwe udakeneye Umwuka Wera
Abajijwe niba iyi ndirimbo ye itari kuvuga ku muhanzi Alex Dusabe uherutse gutangaza ko hari abahanzi bamwe na bamwe bakora indirimbo zidaherekejwe n’Umwuka Wera, mu ndirimbo z’abo bahanzi yavuze agashyiramo n’iyitwa Ari Tayali y’uyu muhanzi, yadutangarije ko iyo ndirimbo yayituye abakozi b’Imana bose barimo gusebywa. Ati
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’ibivugwa ku bakozi b’Imana aho hari imyuka muri iyi si igamije gusebya abakozi b’Imana. Mba nsenga nsaba Imana ko itwongerera Umwuka Wera kuko turacyari mu butayu kandi tugomba kwambuka. Muri rusange nyituye abakozi b’Imana bose barimo gusebywa n'abandi bose bari gucibwa intege mu rugendo rw'agakiza, byumvikane na njye ndimo ndetse na Alex Dusabe uwo uvuga nawe ubu butumwa buramureba kuko nawe ni umukozi w’Imana kandi nta mukozi w'Imana n'umwe udakeneye Umwuka Wera n'uba awufite aba akwiye kongererwa.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO TABARA MANA YA ARITAYARI NA BOSEBABIREBA
Ku bijyanye no kuba iyi ndirimbo yarahisemo kuyikorana na Theogene Uwiringiyimana ari nawe umuririmbira inyikirizo(Chorus), Nsaguye Amiel yadutangarije ko Bosebabireba ari umuhanzi yemera kandi yubaha cyane cyane ndetse akaba amwiyumvamo cyane aho amufata nk’umukozi w’Imana uri ku rwego ruhanitse mu buririmbyi.
Aritayali ati Bosebabireba ni umuhanzi nemera kandi nubaha cyane"
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YE ARI YATALI YAVUZWEHO KUBA IDAHEREKEJWE N'UMWUKA WERA