Aba bahanzi bombi basanzwe baziranye binyuze mu bikorwa
bitandukanye by’umuziki, birimo ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ahandi
bahuriraga mu kazi. Icyakora, kuba baramenyanye no gukorana mu bikorwa
bitandukanye si ko byahise bivamo indirimbo.
Kuri ubu ariko, icyo gihe cyarageze. Zeo Trap na Bull Dogg
bahuriye mu ndirimbo nshya bise ‘Squad ya 1’, umushinga Zeo Trap avuga ko
wamuhaye amahirwe yo gukorana n’umuhanzi amaze igihe afata nk’umwe mu bantu
akunda cyane mu bijyanye n’imyandikire.
Zeo Trap avuga ko igihe kinini yamusabaga ko bakorana, Bull
Dogg yamusubizaga ko igihe azabonekera bazabikora.
Ati: “Yarambwiraga ngo igihe cyose njye nzabonekera
tuzakorana. Igihe kigeze rero naramubwiye, cyane cyane ko ari umuhanzi nkunda
cyane ku bijyanye n’imyandikire ye. Kandi ugasanga ni umuntu ugendana n’ibihe,
akisanga mu njyana na Drill, Rap, urumva ko ari umuntu mukoze ikintu mwahuza
imbaraga.”
Zeo Trap avuga ko kimwe mu byamushimishije cyane mu gukorana
na Bull Dogg ari uburyo uyu muraperi, nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki
kumurusha, yashoboye kwinjira mu njyana zitandukanye nta kuzuyaza.
Avuga ko mbere yo gukorana na we yatekerezaga ko hari ibyo
bishobora kuba imbogamizi bitewe n’uko bakuriye mu bihe bitandukanye bya
muzika, ariko ibyo bitekerezo byahise bihinduka bageze muri 'studio'.
Yagize ati: “Bull Dogg yari yiteguye azi icyo gukora. Yaba ku
bumenyi ndetse n’uburyo twabikozemo. Hari imishinga myinshi nifuzaga gukorana
na we ntibikunde, kuko wasangaga hari indirimbo ndi gukora, ndetse na we afite
izindi arimo gukoraho, ugasanga ntibikunze, ariko navuga ko ubu ari cyo gihe
kandi gishimishije, kandi byagenze neza.”
Kuri Zeo Trap, kuba Bull Dogg yarabashije kwisanga muri Drill
byatumye ubufatanye bwabo burushaho kumushimisha. Yasanze kuba uyu muraperi
w’inararibonye yarakomeje kugendana n’ihindagurika ry’umuziki ari kimwe mu
bimugira umuhanzi wihariye.
Kuba Zeo Trap yarabonye amahirwe yo gukorana na Bull Dogg
ntibyagarukiye ku gukora indirimbo gusa. Avuga ko muri uwo mushinga yakuyeho
amasomo atatu akomeye, kandi ko ashobora kuzamufasha no mu yindi mishinga ye
y’umuziki.
Zeo Trap avuga ko Bull Dogg ari umuntu ufata igihe nk’ikintu
gikomeye, ku buryo iyo akubwiye ko azaboneka, aba ari byo kandi iyo ataboneka
na bwo abivuga hakiri kare.
Ati: “Bull Dogg ni umuntu iyo akubwiye ngo araboneka
birakunda, iyo akubwiye ko ataboneka, ntabwo aboneka rwose. Igihe aguhaye ni
cyo muhuriraho.”
Kuri Zeo Trap, iyi ni imwe mu ndangagaciro umuhanzi wese
akwiye kugira, kuko umuziki ari umwuga usaba ko abantu bakorana bubahiriza ibyo
bumvikanyeho.
Icya kabiri yigiye kuri Bull Dogg ni guca bugufi.
Nubwo Bull Dogg ari umuhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki
kandi afite ibigwi byinshi, Zeo Trap avuga ko ibyo bitamubujije gukorana na we
mu buryo bworoshye kandi busanzwe.
Yagize ati: “Ni umuntu wicisha bugufi cyane. Twarahuje cyane
pe. Ibintu byose twabikoze turi kumwe kugeza no ku munsi wo gufata amashusho
twari kumwe, turatangirana kugeza dusoje.”
Ibi yabibonye nk’isomo rikomeye, cyane cyane ku bahanzi bakiri
mu rugendo rwo kwagura amazina yabo, kuko gukorana n’abandi bisaba ko buri wese
aha agaciro undi, hatitawe ku bunararibonye cyangwa urwego buri umwe ariho.
“Ni
wa muntu mukorana indirimbo ukumva ko aguhaye ikintu cyiza”
Isomo rya gatatu Zeo Trap avuga ko yakuye kuri Bull Dogg ni
gukora cyane no kwitanga mu byo ukora.
Avuga ko mu gihe bakoranaga, Bull Dogg atamuhaye gusa izina
rye mu ndirimbo, ahubwo yatanze umusanzu wose kugira ngo umushinga ubashe
kugira umwimerere n’uburyohe.
Ati: “Ni wa muntu mukorana indirimbo ukumva ko aguhaye ikintu
cyiza rwose. Kandi akitanga wese, akaguha ikintu cyizima rwose.”
Ni muri uwo mwuka Zeo Trap avuga ko ‘Squad ya 1’ yabaye
umushinga wihariye kuri we, kuko yamuhaye amahirwe yo gukorana n’umuhanzi
yakuze akunda, ariko nanone akagira ibyo amwigiraho mu buryo bw’umwuga.
Uretse indirimbo, aba bahanzi banakoze amashusho yayo. Zeo
Trap avuga ko amashusho ya ‘Squad ya 1’ yafashwe mu gihe cy’ijoro rimwe, ibintu
agaragaza nk’ikindi kimenyetso cy’ubufatanye bwiza bwari hagati yabo.
Kuri we, kuba ibikorwa by’indirimbo n’amashusho byaragendaga
neza byatewe ahanini no kuba bombi bari bafite ubushake bwo gukora no
kubahiriza ibyo bari biyemeje.
Zeo Trap kandi avuga ko hari igihe kirekire yari amaze yifuza
gukorana na Bull Dogg, ariko imishinga yabo ikagenda itabona umwanya uhagije
kubera izindi nshingano buri umwe yabaga afite.
Kuri ubu, asanga igihe bahuriye muri ‘Squad ya 1’ ari cyo
cyari gikwiye, kuko byamuhaye amahirwe yo kubona mu bikorwa ibyo yari asanzwe
abona kuri Bull Dogg nk’umuhanzi: ubumenyi, guca bugufi, kubahiriza igihe no
kwitanga mu byo akora.
Ni indirimbo Zeo Trap ashyira mu rwego rw’imishinga atari
ugukorana n’umuhanzi ukomeye gusa, ahubwo yanabonyemo amasomo ashobora
kumufasha gukomeza kubaka urugendo rwe mu muziki.
Zeo Trap yatangaje ko Bull Dogg yamufashije kugera ikorwa ry’indirimbo
ye, kandi amwigiraho byinshi
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZEO TRAP YAKORANYE NA BULLDOGG
