Ni mu gitaramo cy’umunsi wa gatatu
cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu karere ka Nyagatare akaba ari ku
nshuro ya kabiri ibi bitaramo byari bibereye muri aka karere kari mu
Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ubwo Ariel Wayz yarimo aririmba, abafana
be batereye hejuru baririmba cyane bati ‘Zana Juno’ ariko Ariel Wayz abima
amatwi cyane ko Juno Kizigenza we yari yamaze kuva ku rubyiniro mbere ye.
Aba bafana bakomeje kuririmba cyane
hanyuma Ariel Wayz arababwira ati “Mureke tubanze twibyinire turaza kureba ibyo
ari byo.” Nyuma bongeye ahita ababwira ati “Juno arananiwe.”
Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Depanage’,
Ariel Wayz yatunguwe na Riderman bakoranye iyi ndirimbo hanyuma araza
barayiririmbana. Nyuma y’aho Riderman yavuze ko yahoraga yifuza kuririmbana iyi
ndirimbo na Ariel Wayz ariko ntibikunde.
Yagize ati “I Gicumbi nageze aho igitaramo
cyabereye indirimbo ayigezemo hagati numva nanjye birambabaje kubona ndi aho
igitaramo cyabereye nanjye, wenda mpageze nkerereweho gato kuko nari kuririmba
nyuma, hari harimo abandi bantu benshi hagati numva birambabaje kumva arimo
kurapa wenyine ku rubyiniro arimo ayishimira ariko numva byaryoha cyane turi
kumwe.”
Arakomeza ati “Yagiye ku rubyiniro ndi
hano mpita nsaba indangururamajwi musanga ku rubyiniro kandi ni ibintu nakoze
nawe atari abizi ko mbikora gusa ikiza ni uko nishimye kuko ntabwo dukunze
kuririmbana iriya ndirimbo.”
Ubwo Ariel Wayz yashimiraga Riderman
avuye ku rubyiniro, abantu bongeye kuririmba n’amajwi arenga bati “Juno Juno” ariko
kubera ko Ariel Wayz yari yababwiye ko ananiwe atagaruka, akomeza kuririmba
izindi ndirimbo yateguye.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, abandi
bahanzi bagarutseho ndetse na Juno wari wavuzwe ko ananiwe agarukana ku
rubyiniro na Bulldog hanyuma King James ageze ku rubyiniro abanza kuririmba
indirimbo ze zigenda gahoro gahoro.
Ubwo yari agiye kuririmba indirimbo “Ndagukumbuye”
yakoranye na Ariel Wayz, yabanje kubwira abafana be ati “Kanze mbanze mpamagare
umwana w’umukobwa nkunda cyane. Ni Ariel Wayz.”
Ariel Wayz yahise agaruka ku
rubyiniro baririmbana indirimbo “Ndagukumbuye” iri kuri album “Ubushobozi” ya
King James, yasohotse mu 2023.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, King
James yavuze ko Ariel Wayz ari umuhanzi mwiza ndetse ufite na album nshya kandi
yifuza kumufasha. Ati: “Icyo namubonyemo nakimubonyemo cyera kandi ndibaza n’abanyarwanda
bamaze kubibona, afite ijwi ryiza,ni umuhanga cyane kandi ari gukora ibintu byiza.”
Mu mpera z’icyumweru gitaha, ibi
bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizakomereza mu karere Ngoma ari nabwo
ibi bitaramo bizaba birangirira mu ntara y’Iburasirazuba hakazakurikiraho
Amajyepfo n’Iburengerazuba.
Riderman yatunguye Ariel Wayz amusanga ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Depanage'
King James yahamagaye Ariel Wayz ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye yitwa 'Ndagukumbuye'