Ni
inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2025, ubwo ishami rya
Universal Music Group rikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, rifite icyicaro i
Nairobi muri Kenya, ryatangazaga ko ryamaze gusinyisha Ariel Wayz nk’umuhanzi
mushya.
Nubwo
ibijyanye n’amasezerano bitatangajwe birambuye, amakuru yizewe avuga ko iyi
sosiyete izajya imufasha kuva mu gutegura umushinga w’indirimbo kugeza ku
kuwushyira ku isoko mpuzamahanga, ibintu byitezweho kumufasha kurushaho
gutumbagira mu ruganda rw’umuziki.
Itangazo
rihuriweho n’impande zombie rivuga ko “Twishimiye gutangaza ko twagiranye
amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group.” Bavuze ko bishimiye
guha ikaze uyu mukobwa, kandi ko yakiranwe yombi, ndetse ko biteguye gusangiza
Isi ibimurimo.
Ni
ubwa mbere Ariel Wayz yinjira muri kompanyi ikomeye mu muziki, dore ko kuva
atangiye umuziki mu 2020, yari asanzwe yikorana n’abantu ba hafi bamufashaga
uko bashoboye.
Yatangiye
kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo Away yakoranye na Juno
Kizigenza, yatumye izina rye ritangira gucicikana mu bakunzi b’umuziki
nyarwanda.
Kuri
ubu, Ariel Wayz afite imyaka 25. Aherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise
Hear to Stay imaze iminsi iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, ndetse ari no mu
bahanzi batoranyijwe bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ya 2025.
Universal
Music Group (UMG) ni sosiyete ikomeye ku Isi ifite icyicaro gikuru i Santa
Monica, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni yo ya
mbere mu bigo bitatu binini ku Isi bikora ibijyanye n’umuziki, hamwe na Sony
Music na Warner Music Group.
UMG
ifite amashami hirya no hino ku Isi, ikaba izwiho kuba itunganya ikanacuruza
ibihangano by’abahanzi b’ibyamamare barimo Taylor Swift, Drake, Billie Eilish,
The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi.
Mu
myaka yashize, Universal Music Group yashyize imbaraga ku isoko rya Afurika,
itangiza amashami arimo UMG Nigeria, UMG South Africa, n’ishami rishya UMG East
Africa ryamaze gutangira gukorana n’abahanzi bo mu karere. Intego ni ugufasha
impano nyafurika kugera ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bikorwa by’umwuga no
gukorana n’amahanga.
Kwinjira
kwa Ariel Wayz muri uru rugaga bisobanuye byinshi ku muziki nyarwanda,
by’umwihariko ku bahanzi b’abagore bari kugenda bagaragaza ubushobozi bwo
kurenga imbibi z’u Rwanda. Ni intambwe ifite icyo isobanuye ku rugendo rwe rwa
muzika no ku isura nshya y’umuziki nyarwanda ugerageza kwinjira mu isoko
mpuzamahanga.
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'HEAR TO SAY' Y'UMUHANZIKAZI ARIEL WAYZ