Ibi
yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Intare Conference Arena
kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, aho yavuze ko nubwo ari ishema kuba
ari umukobwa rukumbi uzaririmba muri ibi bitaramo, byari kurushaho kuba byiza
iyo aba ari kumwe n’abandi bahanzikazi.
“Ni
iby’agaciro kuba ndi hano nk’umukobwa umwe gusa. Nubwo umuntu abishima,
byakabaye byiza tubonye n’abandi tukaba atari njye gusa,” — Ariel Wayz.
Umwanya wo
kumenyekanisha Album ye ‘Hear To Stay’
Ariel
Wayz yavuze ko ibi bitaramo bizaba ari amahirwe akomeye yo kugeza ku bafana be
Album ye aheruka yise ‘Hear To Stay’, ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’urukundo,
urugendo rw’umuhanzi w’umugore n’intambwe amaze gutera kuva yatangira umuziki.
Iyi
album iriho indirimbo zirimo inyigisho n’ubutumwa bwimbitse buganisha ku
buhamya bw’urugendo rwe mu muziki, intambara yahuye na zo, uko yakuze no
kwiyemeza kudacika intege.
Avuga
ati “Iyi album ivuga ku rugendo rwanjye, gukura kwanjye, intambara nahuye na zo
n’uko nihebeye umuziki. Nifuza ko abakunzi banjye bazatega amatwi indirimbo
ziyiriho kuko bizatuma bumva impamvu ndi mu muziki by’iteka,”.
MTN Iwacu Muzika
Festival 2025: Urugendo ruzenguruka u Rwanda
Ibi
bitaramo bigamije guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda, bizatangira tariki
5 Nyakanga 2025, bizenguruka intara zitandukanye. Dore uko gahunda iteye:
•
Musanze – tariki 5 Nyakanga 2025
•
Gicumbi – tariki 12 Nyakanga 2025
•
Nyagatare – tariki 19 Nyakanga 2025
•
Ngoma – tariki 26 Nyakanga 2025
•
Huye – tariki 2 Nyakanga 2025
•
Rusizi – tariki 9 Nyakanga 2025
•
Rubavu – tariki 16 Nyakanga 2025 (ahasorezwa)
Ku
nshuro ya kabiri yikurikiranya, umukobwa umwe ni we uririmba muri ibi bitaramo.
Mu 2024, Bwiza ni we wenyine wari uhagarariye abakobwa.
MTN
Iwacu Muzika Festival itewe inkunga na MTN Rwanda, B One Gin, n’abandi
baterankunga batandukanye bafasha kuzamura umuziki nyarwanda.
Ibyo wamenya kuri
Ariel Wayz
Ariel
Wayz, ufite imyaka 22, yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka
ine. Mu 2016, yinjiye mu Ishuri ry’Umuziki ry’i Nyundo, aho yakuye ubumenyi mu
bijyanye n’umuziki.
Yatangiye
umwuga nk’umuhanzi wigenga mu 2019 nyuma yo kuririmba muri Symphony Band.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka: Away (afatanije na Juno Kizigenza), You Should
Know, Wowe Gusa, Good Luck, Katira (yakoranye na Butera Knowless), Made for You
(yahaye abakundana nk’impano)
Amaze
gushyira hanze EP ebyiri: Love & Lust (2021) na TTS - Touch The Sky (2022),
mbere yo gutangaza Album ye ya mbere ‘Hear To Stay’.
Byari
kuba byiza ntari njye nyine- Ariel Wayz yasabye kongera umubar w’abakobwa muri
MTN Iwacu Muzika Festival
Ariel
Wayz niwe mukobwa rukumbi uzaririmba muri Iwacu Muzika Festival 2025 mu bahanzi barindwi batangajwe