Ariel Wayz yasabye ko umubare w’abahanzikazi muri MTN Iwacu Muzika wongerwa

Imyidagaduro - 17/06/2025 8:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Ariel Wayz yasabye ko umubare w’abahanzikazi muri MTN Iwacu Muzika wongerwa

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamenyekanye ku izina rya Ariel Wayz, yatangaje ko yishimiye cyane kuba ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, ariko anasaba ko mu minsi iri imbere hakwiye gutekerezwa kongera umubare w’abahanzikazi bagaragara kuri uru rubyiniro.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Intare Conference Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, aho yavuze ko nubwo ari ishema kuba ari umukobwa rukumbi uzaririmba muri ibi bitaramo, byari kurushaho kuba byiza iyo aba ari kumwe n’abandi bahanzikazi.

“Ni iby’agaciro kuba ndi hano nk’umukobwa umwe gusa. Nubwo umuntu abishima, byakabaye byiza tubonye n’abandi tukaba atari njye gusa,” — Ariel Wayz.

Umwanya wo kumenyekanisha Album ye ‘Hear To Stay’

Ariel Wayz yavuze ko ibi bitaramo bizaba ari amahirwe akomeye yo kugeza ku bafana be Album ye aheruka yise ‘Hear To Stay’, ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’urukundo, urugendo rw’umuhanzi w’umugore n’intambwe amaze gutera kuva yatangira umuziki. Ati “Kubijyanye na Album yanjye ‘Hear To Stay’, ni amahirwe meza yo gukomeza kuyamamaza,”

Iyi album iriho indirimbo zirimo inyigisho n’ubutumwa bwimbitse buganisha ku buhamya bw’urugendo rwe mu muziki, intambara yahuye na zo, uko yakuze no kwiyemeza kudacika intege.

Avuga ati “Iyi album ivuga ku rugendo rwanjye, gukura kwanjye, intambara nahuye na zo n’uko nihebeye umuziki. Nifuza ko abakunzi banjye bazatega amatwi indirimbo ziyiriho kuko bizatuma bumva impamvu ndi mu muziki by’iteka,”.

MTN Iwacu Muzika Festival 2025: Urugendo ruzenguruka u Rwanda

Ibi bitaramo bigamije guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda, bizatangira tariki 5 Nyakanga 2025, bizenguruka intara zitandukanye. Dore uko gahunda iteye:

• Musanze – tariki 5 Nyakanga 2025

• Gicumbi – tariki 12 Nyakanga 2025

• Nyagatare – tariki 19 Nyakanga 2025

• Ngoma – tariki 26 Nyakanga 2025

• Huye – tariki 2 Nyakanga 2025

• Rusizi – tariki 9 Nyakanga 2025

• Rubavu – tariki 16 Nyakanga 2025 (ahasorezwa)

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, umukobwa umwe ni we uririmba muri ibi bitaramo. Mu 2024, Bwiza ni we wenyine wari uhagarariye abakobwa.

MTN Iwacu Muzika Festival itewe inkunga na MTN Rwanda, B One Gin, n’abandi baterankunga batandukanye bafasha kuzamura umuziki nyarwanda.

Ibyo wamenya kuri Ariel Wayz

Ariel Wayz, ufite imyaka 22, yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine. Mu 2016, yinjiye mu Ishuri ry’Umuziki ry’i Nyundo, aho yakuye ubumenyi mu bijyanye n’umuziki.

Yatangiye umwuga nk’umuhanzi wigenga mu 2019 nyuma yo kuririmba muri Symphony Band. Yamenyekanye mu ndirimbo nka: Away (afatanije na Juno Kizigenza), You Should Know, Wowe Gusa, Good Luck, Katira (yakoranye na Butera Knowless), Made for You (yahaye abakundana nk’impano)

Amaze gushyira hanze EP ebyiri: Love & Lust (2021) na TTS - Touch The Sky (2022), mbere yo gutangaza Album ye ya mbere ‘Hear To Stay’.

Byari kuba byiza ntari njye nyine- Ariel Wayz yasabye kongera umubar w’abakobwa muri MTN Iwacu Muzika Festival

Ariel Wayz niwe mukobwa rukumbi uzaririmba muri Iwacu Muzika Festival 2025 mu bahanzi barindwi batangajwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...