Ariel Wayz yarikoroje mu ndirimbo ‘You Should Know’ yishimiwe cyane-AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 03/11/2022 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Ariel Wayz yarikoroje mu ndirimbo ‘You Should Know’ yishimiwe cyane-AMAFOTO+VIDEO

Ariel Wayz umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki nyarwanda yarikoroje nyuma y’uko asohoye indirimbo nshya yise 'You Should Know’ ikomeje kuvugisha abatari bake.

Kuva iyi ndirimbo yasohoka, yakunzwe n’abatari bake, bayumviye kuri EP yitwa Touch the Sky, ikaba ari imwe mu ndirimbo ivuga ku rukundo rwa nyarwo.

Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, Ariel Wayz yari amaze iminsi asangiza abamukurikira amashusho n’amafoto yambaye mu buryo bwavugishije abatari bake. Kuva icyo gihe benshi bahise batangira kwibaza kuri aya mashusho ari nako byagenze ikimara gusohoka.

Iyi ndirimbo imaze amasaha 16 isohotse, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 65. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 500. Ni indirimbo bigaragara ko yakiriwe neza ndetse ikaba yari inategerejwe bikomeye.


Ariel Wayz mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Muri iyi ndirimbo, hagaragaramo Ariel Wayz nk’uwambaye imyenda itera umuhungu wagaragaye mu mashusho kumukunda ndetse amuririmbira na cyane ko aba "ateye ubusambo" mu mvugo z'ab'ubu. Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Ariel Wayz akubutse i Burundi, aho yakoreye igitaramo cy’amateka.


Aya mafoto yarikoroje


Abatari bake bakomeje kuvuga kuri aya mafoto


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YOU SHOULD KNOW YA ARIEL WAYZ



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...