Byabereye
mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane
tariki 11 Kamena 2026, aho Ariel Wayz yari umwe mu bahanzi bari batumiwe
gususurutsa abari bakitabiriye.
Mbere
y’uko ajya ku rubyiniro, abanyarwenya barimo Muhinde, Umushumba, Pilate, Kadudu
n’abandi bari bamaze gususurutsa abitabiriye iki gitaramo kimaze kuba kimwe mu
bikurura urubyiruko rwinshi mu Mujyi wa Kigali.
Iki
gitaramo kandi cyaririmbyemo umuraperi Logan Joe, ndetse kirangwa n’igice kizwi
nka “Meet Me Tonight”, aho kuri iyi nshuro hari hatumiwemo umunyamakuru Aissa
Cyiza, usanzwe ari Umuyobozi wa Royal FM.
Mu
kiganiro yagiranye n’abitabiriye iki gitaramo, Aissa Cyiza yagarutse ku rugendo
rwe mu itangazamakuru kuva mu 2012 kugeza ubu, agaragaza uburyo kwitinyuka no
gushakisha amahirwe byamufashije kugera ku rwego ariho uyu munsi.
Yagize
ati: “Umwana w’umukobwa uri kunkurikira aka kanya, yaba ashaka kuba
umunyamakuru cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose, yitinyuke. Kwitinyuka ntabwo
bivuga gushira isoni gusa, ni ukugaragaza icyo ushoboye no gushaka amahirwe
ukayasanga.”
Yakomeje
asaba urubyiruko guhitamo umwuga bakunda, bakawukorera babikunze kandi
bakawubaha kuko ari byo bishobora kubafasha kugera ku nzozi zabo.
Mu
gice cyo kuririmba, Ariel Wayz yatanze ibyishimo ku bakunzi be aririmba
indirimbo ze zitandukanye zakunzwe zirimo n’iyitwa “Ndagukumbuye” yakoranye na
King James.
Gusa
kimwe mu byashimishije benshi ni igihe yatangazaga ko afite indirimbo nshya
yise “Waiting” yakoranye na Bensoul wo muri Kenya.
Ariel
Wayz yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zo yitezeho byinshi, ndetse agaragaza
icyizere ko izakundwa n’abakunzi b’umuziki. Yagize ati: “Ni indirimbo nitezeho
ko muzakunda.”
Iyi
ndirimbo ya “Waiting” ibaye iya mbere Ariel Wayz ashyize hanze kuva umwaka wa
2026 watangira, ibintu byatumye benshi mu bakunzi be bayitegerezanya amatsiko
menshi.
Mu
gitaramo cya Gen-Z Comedy, Ariel Wayz yacurangiwe na It’s Major, umwe mu ba
Producer bagize itsinda rya Symphony Band, wamufashije gutanga umuziki uri ku
rwego rwashimishije abari bitabiriye.
Bensoul
bakoranye iyi ndirimbo, amazina ye nyakuri ni Benson Mutua. Ni umuhanzi,
umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi ukomoka muri Kenya. Yamenyekanye
cyane mu 2019 ubwo yabaga umuhanzi wa mbere wasinyishijwe na Sol Generation,
inzu y’umuziki yashinzwe n’itsinda Sauti Sol.
Uyu
muhanzi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Lucy, ndetse yagiye
yandika indirimbo z’abahanzi bakomeye bo muri Afurika barimo Burna Boy,
Alikiba, Nyashinski n'abandi benshi.
Kuba Ariel Wayz yahisemo gukorana na Bensoul, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga no gukorera umuziki uhuza ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO

Ariel Wayz ari kumwe na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy biba kabiri mu kwezi muri Camp Kigali

Ariel Wayz yatangaje ko indirimbo 'Waiting' yakoranye na Bensoul wo muri Kenya ayitezeho kuzakundwa

Ariel Wayz yavuze ko indirimbo agiye gushyira hanze, ariyo ya mbere azaba asohoye muri uyu mwaka

Ariel Wayz yataramiye abakunzi b'ibihangano bye yisunze indirimbo zirimo 'Ndagukumbuye' yakoranye na King James



Umuraperi Logan Joe yaserutse mu gitaramo cya Gen-z Comedy yambaye umupira ugaragaza ko ashyigikiye Brasil mu gikombe cy'Isi







Logan Joe yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka 'Kibonumwe', 'Treasure' n'izindi zakunzwe mu bihe bitandukanye

Bensoul ari kumwe na Ariel Wayz bakoranye indirimbo 'Waiting'





Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Rusine Patrick yongeye gutanga ibyishimo muri Gen-z Comedy


Uhereye ibumoso: Umunyamakuru Rebecca Umuhire, Michelle Iradukunda na Aissa Cyiza watanze ikiganiro muri "Meet Me Tonight"
