Ariel Wayz yagaragaje ko agifite byinshi byo kwigira kuri Butera Knowless

Imyidagaduro - 29/10/2026 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Ariel Wayz yagaragaje ko agifite byinshi byo kwigira kuri Butera Knowless

Umuhanzikazi Butera Knowless yatewe ishema na Ariel Wayz, wamugaragarije ko akimufataho urugero mu rugendo rwe rw’umuziki, amubwira ko we na bagenzi be bagifite byinshi byo kumwigiraho. Ni ubutumwa bwashimangiye icyubahiro n’ishimwe Ariel afitiye uyu muhanzikazi umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda.


Ariel Wayz yagaragaje ibi nyuma y’uko Butera Knowless ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Njyewe’, yasohotse ku wa 28 Ukwakira 2026. Mu bitekerezo byatanzwe ku rubuga rwa Instagram, Ariel yagaragaje ko Knowless akomeje kuba umwe mu bahanzi b’igitsina gore afatiraho urugero.

Yanditse ati “Komeza uyobore kandi ukomeze kwigaragaza mu muziki, Mama. Turacyakwigiraho byinshi.”

Mu kumusubiza, Knowless yamushimiye, na we amugaragariza ko amwishimira nk’umuhanzikazi uri kwiyubakira izina mu muziki. Yagize ati “Murumuna wanjye mwiza, urakoze. Ariko nawe uri kwigaragaza no kuyobora mu muziki. Ntewe ishema nawe cyane.”

 

Ubu butumwa bw’aba bahanzi bombi bugaragaza umubano mwiza uri hagati yabo, ariko bukanibutsa ko mu ruganda rw’umuziki, kugira abo ufatiraho urugero no kubahana bishobora kugira uruhare mu rugendo rw’umuhanzi.

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagiye bagaragaza ko bashaka kubaka umwihariko wabo mu muziki, ariko ntibibabuze kwemera ko hari abandi babanjirijeho babafashije kuwumenya no kuwukunda.

Mu bahanzi yigeze kugaragaza ko afatiraho urugero harimo Bruno Mars, Ella Mai, Kamaliza na Butera Knowless. Ibi bigaragaza ko urugendo rwe rw’umuziki rwubakiye ku guhuza ibyo akunda mu bahanzi batandukanye n’impano ye bwite.

Mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy On Air, Ariel yagarutse ku ruhare umuryango we wagize mu gukunda umuziki, avuga ko akiri muto yakundaga kuririmba, nyuma aza kumenya ko nyina na we yari yarabaye umuririmbyi muri Orchestre Ingeri.

Yagize ati “Njye nkiri muto nakundaga kuririmba, ariko amakuru menshi ku mateka ye sinari nyafite. Naje kumubaza, nsanga bifitanye isano kuko na we yaririmbaga muri Orchestre Ingeri kera.”

Yakomeje avuga ko gukunda kuririmba byatangiye akiri muto, ku buryo iyo mu rugo habaga ibirori, ababyeyi bamushishikarizaga kuririmbira abashyitsi. Uko gukunda umuziki ni ko kwagiye gukura, kugeza ubwo atangiye kuwufata nk’umwuga.

Mu 2020, Ariel Wayz yitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’ ryabereye muri Afurika y’Epfo, aba umwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaje impano yabo mu marushanwa ahuza abahanzi bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ikimenyetso cy’uko Butera Knowless ari umwe mu bahanzi Ariel Wayz yubaha cyagaragaye no mu gitaramo yakoze ku wa 14 Gashyantare 2024, cyari cyahariwe Umunsi w’Abakundana, yise ‘A Valentine's Night to Remember’.

Muri icyo gitaramo, Ariel yashyize ku mwanya wa mbere indirimbo ‘Nzabarampari’ ya Butera Knowless mu ndirimbo yahisemo kuririmba. Yanaririmbye izindi zirimo ‘Bood Up’ ya Ella Mai, ‘If I Ain't Got You’ ya Alicia Keys na ‘A Natural Woman’ ya Aretha Franklin.

Ibyo byagaragaje ko Ariel atareberaga Knowless nk’umuhanzi bakorana gusa, ahubwo ko ari umwe mu bahanzi ibihangano byagize uruhare mu rugendo rwe, ku buryo yifuje no kubisubiramo imbere y’abakunzi be.

Ku wa 1 Ugushyingo 2024, Butera Knowless na Ariel Wayz bashyize hanze indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Katira’. Ni imwe mu mishinga yahuje aba bahanzikazi, buri wese akazana umwihariko we mu ndirimbo.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Ishimwe Karake Clement, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Simbi Nailla.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, muri Werurwe 2024, Knowless yari yabwiye Isango Star ko Ariel Wayz ari inshuti ye, anemeza ko indirimbo yabo yari yamaze gukorwa.

Icyo gihe yagize ati “Indirimbo irahari, amajwi yayo yararangiye. Ariel afite imbaraga ze, nanjye nkagira izanjye, tukazihuza, tukagera ku bakunzi bacu benshi.”

Ibi bigaragaza ko ubucuti bwabo butagarukira mu magambo yo ku mbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo bwageze no mu bufatanye mu bihangano.

Mu gihe Ariel Wayz agaragaza ko agifite byinshi byo kwigira kuri Butera Knowless, na Knowless ubwe amugaragariza ko amwishimira kandi ko abona ubushobozi afite bwo gukomeza gutera imbere.

Ni umubano ugaragaza ko umuhanzi ashobora gukomeza gufata urugero ku bamubanjirije, na we akagira uruhare mu kubaka urwego rw’umuziki no gutanga icyizere ku bandi bari kuzamuka.

Butera Knowless yatewe ishema na Ariel Wayz wamubwiye ko akimufataho urugero mu muziki, amubwira ko agifite byinshi byo kumwigiraho

Ariel Wayz yagaragaje ko Butera Knowless akiri umwe mu bahanzi afatiraho urugero, amusaba gukomeza kuyobora abandi mu muziki kuko bagifite byinshi byo kumwigiraho

Ariel Wayz na Butera Knowless bongeye kugaragaza umubano mwiza bafitanye, nyuma y’uko Ariel ashimye mugenzi we amugaragariza ko akimwigiraho, Knowless na we amubwira ko amwishimira kandi amuterwa ishema na we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...