
Benshi ntibakunze kugaragaza amarangamutima yabo cyangwa ngo bashimire aba bahanzi babiri bafite impano idasanzwe ariko ibyo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze mu minsi itanu gusa bishobora kubera isomo buri muhanzi wese winjiye mu muziki awufata nk’akazi.

Ntibatinya kuvugwa: Aba bahanzi bombi Ariel Wayz na Juno Kizigenza ibyo wabavugaho byose muri aka kanya bizamura indirimbo yabo, ibyo benshi bita 'gutwikira indirimbo' kandi nta gihombo bagize mu buryo babikozemo kubera ko urebye ku rubuga rwa Youtube rw’umuhanzikazi Ariel Wayz indirimbo Away imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 270 mu minsi itanu imaze isohotse.
Abantu benshi bakunda guhuriza ku kintu kivuga ko buri kintu cyose ugiyemo ugishyizeho umutima ndetse witeguye no kukimenera amaraso bigusaba igitambo ndetse n’igiciro cyabyo bikaba byiza cyane iyo ukigiyemo ugiyemo witeguye ndetse ufite ubunararibonye muri cyo, mu muziki ho babyita impano.

Ariel na Juno bagaragaye basomana mu ruhame
Mbere y’amasaha make ngo indirimbo ya Ariel Wayz afatanyije
na Juno Kizigenza isohoke yabanjirijwe n’amashusho yagaragaye aba bahanzi
bombi basomana ndetse abantu benshi batari bamenyereye niba koko aba bahanzi
bakundana batangira kubyibazaho.
Mu gihe abantu bagishidikanya ku bibaye ibintu byafatashe indi ntera Ariel Wayz na Juno Kizigenza baba basohoye indirimbo benshi batangira guhwihwisa ngo bari bari kwamamaza iyi ndirimbo nyamara ari nako abantu benshii basimbukira kuri Youtube kureba ya ndirimbo yatumye aba bahanzi basomana.

Ibi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoze bishobora kubera
abahanzi isomo bitewe n’uko benshi babibonye nk’ibidasanzwe nyamara byarahozeho.
Mu kiganiro na Ariel Wayz kitabusanyije n’ibyo yagiye atangaza mu bindi bitangazamakuru yitwaye neza muri iki kibazo cyo gusomana ndetse avuga ko ari ibintu bisanzwe mu buryo bwo kwamamaza indirimbo yabo ndetse ko afitanye umubano udasanzwe na Juno Kizigenza ariko ari umushuti we cyane (Best Friend)

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bagaragaye babyinana mu buryo budasanzwe
Mu gusobanura umubano Ariel Wayz afitanye na Juno Kizigenza n’uburyo bahuye yagize ati ’’Juno mbere namwumvishe bwa mbere ntaramubona ariko bwa mbere ndi muri shooting na ya ndirimbo ye yitwa Mpa formula turamenyana bitizwa umurindi n’inyinya hari abavuga ko dusa ariko turi abashuti cyane’’

Wakwibaza ngo Ariel na Juno bari mu gihombo?
Igisubizo ni oya ku mpamvu z’uko mu ndirimbo zose zasohotse mu cyumweru kimwe n’iyabo irimo, indirimbo Away niyo iyoboye ndetse ni nayo imaze kurebwa n’abantu benshi byumvikane ko n’agatubutse kari kwinjira. Kandi unarebye ku murego iyi ndirimbo iriho ntiteze guhagarara cyane ko nabo bari kugenda bayitiza umurindi ikarushaho kuzamuka mu buryo budasanzwe.
Nko ku munsi w'ejo hashize ku itariki 22 Kamena 2021 aba bahanzi bombi hari amashusho yagaragaraye bari gusomana ndetse hasohotse uburyo bari bari kwitwara mo bigatizwa umurindi n’abakoresha imbuga nkoranyamabaga, ni bimwe mu bintu byatumaga benshi banyarukira ku rubuga rwa Youtube bakareba indirimbo Away.

Hari amashusho ya mbere yagaragaye uyu muhanzikazi ari mu byishimo bidasanzwe n’uyu muhanzi yanakuruye amarangamutima y’abakunzi babo batangira kuvuga ibiterecyeranye, gusa ibyo byose ni uburyo no kugira ngo iyi ndirimbo izamuke.
Icyo wakura muri ubu buryo aba bahanzi bari kwamamazamo indirimbo yabo ni uko harimo ubufatanye bukomeye no kuba inshuti cyane bakaganira mu byo bagiye gukora atari kwa kundi usohora indirimbo uwo mwayikoranye ukamubura.

Isomo ku bahanzi: Bagakwiye kwiga kwamamaza ibintu biba byabavunnye mu buryo bwo kugira ngo bazamure ndetse banagure ibikorwa byabo mu buryo ubwo aribwo bwose, gusa nanone biterwa n’uburyo umuhanzi ashaka gutwaramo ibintu bye ariko mu muziki wose wo ku isi habanzirizwa ibihuha mbere y’indirimbo.
REBA HANO INDIRIMBO AWAY YA ARIEL WAYZ AFATANYIJE NA JUNO KIZIGENZA