Ruger uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Bouncer’
yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Drip Concert’ kizaba tariki 19 Gashyantare 2022.
Cyateguwe na bamwe mu banya-Nigeria baba mu Rwanda.
Ni cyo gitaramo cya mbere gikomeye
kigiye kubera mu Rwanda nyuma y’uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe kuva
mu ntangiriro za Mutarama 2022.
Kizabera kuri Canal Olympia ku Irebero
muri Kigali. Cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Pulse.
Ruger azataramira i Kigali afatanyije
n’abahanzi batandatu ndetse n’umunya-Nigeria mugenzi we AV.
Abahanzi bo mu Rwanda Ish Kevin, Kenny
K-Shot , umuhanzikazi
Ariel Wayz uherutse gusohora indirimbo ‘10 Days’, Gabiro uzwi mu ndirimbo ‘Koma’,
Afrique ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Agatunda’ ndetse na Okkama
wamenyekanye mu ndirimbo ‘Iyallah’. Iki
gitaramo kandi kizacurangamo Dj Marnaud na Dj Toxxyk.
Ruger uzwi mu ndirimbo nka ‘Dior’ iri
kuri EP aheruka gushyira hanze yise ‘The Second wave’ ni we muhanzi mukuru mu
gitaramo ‘Drip Concert’ 
AV wo muri Nigeria nawe azataramira i
Kigali tariki 19 Gashyantare 2022
Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse
gusohora indirimbo ‘Chamber’ azaririmba muri iki gitaramo 
Ish Kevin ugezweho mu njyana yise Trappish nawe azaririmba muri iki gitaramo kiri gutegurwa n’abarimo Aboubacar Diane
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Pulse
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BOUNCE’ YA RUGER
