Ariel
Wayz ari mu byishimo byinshi nyuma y’umwaka wose ahagaritse kunywa
ibiyobyabwenge byatumye mu mwaka ushize ajyanwa muri Rehab iherereye mu karere
ka Huye.
Mu
kwezi kwa cyena umwaka ushize, nibwo Ariel Wayz yajyanywe muri Rehab iherereye iHuye icyo gihe akaba yari nyuma yo gupimwa na polisi bagasanga akoresha
ibiyobyabwenge.
Mu
rwego rwo kubyishimira, yahise anateguza indirimbo nshya nk’uko yabitangaje mu butumwa
yanyujije ku rubuga rwa X.
Yagize
ati “Umwaka umwe ndi mu buzima bwiza. Ntibyari byoroshye, ariko kubona ubufasha
byampaye amahirwe yo gukira! Nzahora nshima kandi nishimira aho ngeze.”
Nyuma y’ubwo butumwa yahise arenzaho ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya, abantu bamubwira ko bayitegerezanyije amatsiko menshi.
Ariel
Wayz ni ubuhamya bwigendera ku bubi bw’ibiyobyabwenge
Muri
nzeri umwaka ushize, Ariel Wayz n’abandi bari bamaze iminsi bafunganywe nyuma
yo gutabwa muri yombi barengeje amasaha yemewe yo kuba bari mu kabari bagapimwa
ibiyobyabwenge ndetse bakabibasangamo, bajyanywe mu kigo ngororamuco cy’i Huye.
Aba
bahanzi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025
barengeje amasaha y’akabari ubundi baza no gupimwa ibiyobyabwenge ari na byo
bakurikiranyweho gukoresha.
Ibi
byagize ingaruka ku rugendo Ariel Wayz yari ari kwitegura gukorera muri Kenya
aho yari afite ibikorwa bya muzika birimo kuhakorera indirimbo kuko byari
byitezwe ko tariki 6 Nzeri 2025 yagombaga kuba yagiye ariko birangira bitabaye.
Mu
mwaka wa 2024 muri Nzeri, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko
ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko mu
Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo
bagasogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi.
Raporo
y’Urwego rw’Ubucamanza mu 2023/2024 yagaragarazaga ko ibyaha byo gukora
ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka
byo byageze mu nkiko ari 5,413.
Mu
mwaka wa 2024/2025, inkiko zo mu Rwanda zakiriye dosiye 5,590 zishingiye ku
cyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe
rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Mu mwaka wa 2025, imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yerekanye ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyakomeje gufata intera ihangayikishije.
Raporo zo muri uwo mwaka zagaragaje ko: A
Urubyiruko
n’abandi bantu bagera kuri 3,129 bageze ku rwego rwo gushaka ubuvuzi bwihariye
mu bitaro bikuru kubera ingaruka zikomeye z’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Iyi
mibare, yiyongera ku kigero cya 25% cyatangajwe mu 2024, yakomeje gushimangira
ko inzoga n’urumogi ari byo biyobyabwenge biza ku isonga mu kwibasira ejo
hazaza h’urubyiruko mu Rwanda.
Muri
uyu mwaka wa 2026, Leta yafashe ingamba zikakaye zo kubungabunga ubuzima bw’urubyiruko
kuko benshi bari bamaze kwijandika mu mico mibi yo kunywa ibiyobyabwenge ndetse
n’inzoga z’inkorano.
Icyo
gihe, inzoga zinkorano zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ndetse ziramenwa
kugira ngo zidakomeza kwangiza abantu hanatangira ubukangurambaga bwa “Sober
Ghee” na “Sober Chou” igamije gushishakiriza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

