Ariana Grande yiyamye Perezida Donald Trump gukoresha indirimbo ze

Imyidagaduro - 22/08/2026 10:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Ariana Grande yiyamye Perezida Donald Trump gukoresha indirimbo ze

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ariana Grande, yanenze Perezida Donald Trump nyuma y’uko indirimbo ye ikoreshwa muri video yamamaza ubutumwa bwa politiki bwibasira abantu bahindura cyangwa bahinduje igitsina bavukanye.

Ku wa 20 Kanama 2026, itsinda rishyigikiye Trump yashyize kuri TikTok video igaragaza Perezida Donald Trump agenda yerekeza ku rubyiniro mu gikorwa cya politiki. Muri iyo video hakoreshejwe indirimbo ya Ariana Grande yo mu 2024 yitwa “We Can’t Be Friends (Wait for Your Love)”.

Muri iyo video hari handitse amagambo agira ati: “Njye n’ukuri kwanjye turicaye mu mutuzo... abagabo ntibashobora kubyara kandi ntibakwiye guhatana mu mikino y’abagore.”

Ariana Grande, wari wavuzwe muri iyo nyandiko, yahise asubiza mu bitekerezo asaba ko indirimbo ze zitongera gukoreshwa mu bikorwa bya Trump.

Yagize ati: “Ntimuzongere gukoresha umuziki wanjye. Nanone, ukuri kwawe ni ukw’ikinyoma.”

Nyuma y’iki gisubizo, amajwi y’indirimbo “We Can’t Be Friends (Wait for Your Love)” yakuwe kuri iyo video.

Si ubwa mbere Ariana Grande anenga Trump

Iyi ni inshuro ya kabiri Ariana Grande agaragaje ko atishimiye kuba Trump akoresha indirimbo ze mu butumwa bwa politiki.

Mbere, Trump yari yarakoresheje indi ndirimbo ye yo mu 2024 yitwa “Bye”, mu video yerekanaga abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, ICE, bafata abantu.

Iyo video yari iherekejwe n’amagambo agira ati: “Bye-bye. Perezida Trump yazanye umupaka ufite umutekano kurusha iyindi yose mu mateka.”

Ariana Grande na bwo yari yasubije Trump, amusaba kutongera gukoresha indirimbo ze mu bikorwa nk’ibyo.

Yagize ati: “Nyamuneka, ntuzongere gukoresha umuziki wanjye ujyanye n’ibi bikorwa by’ubugome, bidafite ubumuntu kandi biteye ishozi.”

Yanongeyeho amagambo akomeye yamagana ibikorwa bya ICE.

Kuba Ariana Grande akomeje kwamagana ikoreshwa ry’indirimbo ze muri gahunda za Trump, bikomeje kugaragaza impaka zimaze igihe hagati y’abahanzi n’abanyapolitiki ku burenganzira bwo gukoresha umuziki w’abahanzi mu bikorwa bya politiki.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...