Ariana Grande yitabaje inkiko mu rwego rwo guhagarika abantu bamwibira indirimbo

Imyidagaduro - 20/08/2026 12:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Ariana Grande yitabaje inkiko mu rwego rwo guhagarika abantu bamwibira indirimbo

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande yatangiye kwiyambaza inkiko mu rwego rwo gushaka abakekwaho kwinjira mu makonti y’abantu bakorana na we, bakiba indirimbo ze zitarasohoka ndetse bakazishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu nyandiko nshya zashyikirijwe urukiko, Ariana yasabye umucamanza kumuha uburenganzira bwo gusaba amakuru mu bigo bitandukanye bikoresha internet ndetse n’ibindi bigo by’abafatanyabikorwa, mu rwego rwo kubona amakuru ashobora gufasha kumenya abantu bihishe inyuma y’izi ndirimbo zisohoka mu buryo butemewe.

Aya makuru arimo imyirondoro y’amakonti, amakuru y’abayakoresha ndetse n’amakuru yo kwinjira muri ayo makonti, Ariana Grande akaba yabyifashisha mu gufasha kumenya abantu bamaze imyaka bamwibira ibihangano bye bitarasohoka.

Uyu muhanzikazi yavuze ko amaze imyaka agerageza kumenya ababikora, ariko ko bakunze gukoresha amakonti yabo mu buryo bw’ibanga ndetse n’uburyo bwo kwishyurana kuri internet bituma kubamenya bigorana.

Mu nyandiko z’urubanza, Ariana n’abamwunganira bavuga ko ibikorwa byo kwiba no gusakaza indirimbo ze zitarasohoka bikomeje kuba ikibazo. Ariana kandi afite impungenge ko ibimenyetso bishobora kuzimira mu gihe amakonti yaba afunzwe.

Muri Nyakanga, Ariana Grande yajyanye mu nkiko abantu babiri batazwi amazina yabo, bakaba barashyizwe mu nyandiko z’urubanza nka John Doe, abashinja kwinjira mu makonti ya bamwe mu bantu bakorana na we no gukwirakwiza ibihangano bye bitarasohoka.

Inyandiko z’urubanza zatangajwe na PEOPLE zigaragaza ko abo bantu bashinjwa kwinjira mu “makonti bwite y’abantu batandukanye, barimo abafotozi n’abaproducer bakorana bya hafi” na Ariana, bikarangira bibye kandi bagakwirakwiza mu buryo butemewe indirimbo, amafoto, amashusho n’amajwi bitarasohoka.

Mu kirego, Ariana yavuze ko mu mwaka wa 2023 gusa, indirimbo ze 45 zitari zasohoka zaba zaribwe, zigahabwa abandi ndetse zigashyirwa hanze mu buryo butemewe.

Yongeyeho ko kuva yatangira umuziki mu 2011, hamaze kuba ibindi bikorwa byinshi bisa n’ibi byo kumwiba no gusohora ibihangano bye bitarasohoka.

Umuntu wa hafi ya Ariana Grande yabwiye PEOPLE ko uru rubanza rugamije gukumira ibikorwa nk’ibi mu gihe kizaza, atari kuri Ariana gusa, ahubwo no ku bandi bahanzi bahura n’ikibazo cyo kwinjirirwa mu buzima bwabo bwite no kwibwa ibikorwa byabo by’ubuhanzi.

Ariana Grande yari yarigeze kuvuga ko ashobora gufata ingamba zikomeye kuri iki kibazo ubwo yari mu kiganiro Zach Sang Show mu 2024. Muri icyo kiganiro, yavuze ku ndirimbo ye “Fantasize”, yakozwe ku bufatanye na producer Max Martin, ariko ikaza kujya hanze itabanje gutangazwa ku mugaragaro.

Ariana yavuze ko hari indirimbo yakoze mu bihe bitandukanye mbere y’uko ajya gufata amashusho ya filime Wicked, ariko zimwe muri zo zikaza gusohorwa kuri TikTok.

Uyu muhanzikazi yavuze ko zimwe muri izo ndirimbo zari zarakorewe umushinga wa televiziyo kandi zitari zigenewe kuba indirimbo ze zisanzwe, ariko nyuma imwe muri zo ikaza gusohoka mu buryo butemewe.

Ariana Grande yavuze ko abantu bakwirakwiza ibikorwa nk’ibi ari “abajura” kandi ko ibikorwa byabo bidakwiye gukomeza kwihanganirwa.

Uru rubanza rero rushobora kuba intambwe ikomeye Ariana Grande yafashe mu rwego rwo kurinda ibihangano bye bitarasohoka no gushaka kumenya abantu bamaze igihe bashinjwa kwiba no kubikwirakwiza.

Ariana Grande yitabaje inkiko mu rwego rwo guhagarika abantu bamwibira indirimbo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...