Ariana Grande yikomye White House nyuma yo gukoresha indirimbo ye

Imyidagaduro - 13/06/2026 6:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Ariana Grande yikomye White House nyuma yo gukoresha indirimbo ye

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ariana Grande, yagaragaje kutishimira uburyo White House yakoresheje imwe mu ndirimbo ze muri videwo yamamazaga ibikorwa by’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE).

Ibi byabaye nyuma y’uko konti yemewe ya White House ku mbuga nkoranyambaga ishyize hanze videwo yagaragazaga ibikorwa byo guta muri yombi abantu bakekwaho kuba muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko. Iyo videwo yari iherekejwe n’indirimbo Bye ya Ariana Grande.

Nyuma yo kubona iyo videwo, Ariana Grande yahise ayinenga yivuye inyuma, agaragaza ko adashyigikiye ikoreshwa ry’umuziki we mu butumwa cyangwa ibikorwa bifitanye isano n’ibikorwa bya ICE.

Mu gitekerezo (comment) yasize kuri iyo videwo, Ariana Grande yagize ati: Nyamuneka ntimuzongere gukoresha umuziki wanjye mu bijyanye n’ibi bikorwa by’ubunyamaswa, bidafite ubumuntu kandi biteye ishozi.

Si ubwa mbere umuhanzi cyangwa itsinda ry’abahanzi rinenze ikoreshwa ry’indirimbo zabo mu bikorwa bya politiki cyangwa mu butumwa bwa leta. Mu bihe bitandukanye, abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ko badashyigikiye uburyo indirimbo zabo zikoreshwa mu kwamamaza ibikorwa cyangwa ibitekerezo batemeranya na byo.

Ariana Grande yikomye White House nyuma yo gukoresha indirimbo ye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...