Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco

Imyidagaduro - 20/10/2026 6:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco

Umuhanzikazikazi n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Ariana Grande ari mu gahinda nyuma yo gupfusha imbwa ye Coco, bari bamaranye imyaka 17. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira iyi mbwa yamubereye inshuti magara, imubera nziza, ikanamuha ibyishimo mu gihe cy’imyaka myinshi bari bamaranye.

Mu butumwa bwe bwo ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026, bwuzuyemo amarangamutima, Ariana yavuze ko Coco yari imbwa idasanzwe kuri we, ayishimira urukundo yamuhaye n’ibihe byiza bagiranye. Yavuze ko azajya ayikumbura buri munsi kandi ko azahora ayifite ku mutima we.


Yagize ati: “Coco wanjye mwiza cyane, udasanzwe kandi mwiza kurusha abandi bose, ndakwishimira cyane. Warakoze ku rukundo rwawe no kuba warahaye iyi si ibyishimo byo kuyibamo mu gihe cy’imyaka irenga 17.”

Yakomeje avuga ko Coco yari afite ubushobozi bwo gutuma aho ageze hose haba ahantu heza kurushaho. Yasoje ubutumwa bwe avuga ko azahora ayikunda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru TMZ ivuga ko, Coco yari imbwa y’ingore ivanze mu bwoko bwa Dachshund n’ubwa German Shepherd. Ariana Grande yayitunze kuva muri 2010, ubwo yayirokoraga akayijyana iwe.

Kuva icyo gihe, Coco yabaye imwe mu nyamaswa z’ingenzi mu buzima bw’uyu muhanzikazikazi, wayigaragazaga kenshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bikorwa bye bya muzika.

Coco yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo za Ariana Grande zirimo Put Your Hearts Up, yasohotse muri 2011, na Positions, yasohotse muri 2020.

Ibi byatumye abakunzi b’uyu muhanzikazikazi na bo bamenya Coco, bamwe bakajya bakurikira amafoto n’amashusho yayo yaagaragazwaga na Ariana Grande

Mu butumwa bwe, Ariana Grande yagaragaje ko imyaka 17 yari amaranye na Coco cyari igihe cy’agaciro gakomeye kuri we. Yashimiye iyi mbwa kuba yaramubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe, ikamubera inshuti n’isoko y’ibyishimo.

Yagize ati: “Nzajya ngukumbura buri munsi kandi nzahora ngufite mu mutima wanjye. Ndagukunda cyane, mukobwa wanjye mwiza.”

Urupfu rwa Coco rubaye mu gihe Ariana Grande yari amaze gutangaza ko agiye gufata akaruhuko mu bikorwa bimwe byo kwigaragaza mu ruhame, nyuma yo kurangiza ibitaramo bye. Uyu muhanzikazi yari ategerejwe no gukomeza ibikorwa byo kumenyekanisha filime Focker-In-Law.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...