Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’imyaka amaze ahura n’abamunenga benshi ku mbuga nkoranyambaga bibanda ku mpinduka zabaye ku isura ye, ubuzima bwe ndetse n’imiterere y’umubiri we.
Umuvugizi wa Ariana Grande yavuze ko uyu muhanzikazi akeneye gufata akaruhuko nyuma y’igihe kirekire ari ku kwibasirwa n’ibitekerezo by’abantu, aho yavuze ko habayeho “guhora anengwa no kugenzurwa mu buryo budashira” ku buzima bwe no ku isura ye.
Ariana Grande w’imyaka 33, uzwi cyane mu ndirimbo nka Thank U, Next, 7 Rings na Positions, yavuze ko azabanza kurangiza ibitaramo bye bya Eternal Sunshine Tour mbere yo gufata iki kiruhuko.
Iki gitaramo cyabaye urugendo rwe rwa mbere rukomeye rw’ibitaramo nyuma y’imyaka myinshi atazenguruka ibihugu akora ibitaramo byinshi. Urugendo rwatangiye muri Kamena 2026 rukazasozwa ku wa 1 Nzeri muri The O2 Arena, London.
Inkuru dukesha ikinyamakuru ABC News ivuga ko, iki kiruhuko kitatangajwe nk’aho ari uguhagarika burundu umuziki, ahubwo ni ugufata umwanya wo kwita ku buzima bwe no kugabanya ubwinshi bw’ibikorwa byo mu ruhame.
Mu mezi ashize, Ariana Grande yakunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’amashusho y’indirimbo ye nshya Petal, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge ku buryo agaragara.
Ibi byongeye kuzamura impaka ku kibazo kimaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro: uko ibyamamare bikomeza kugenzurwa ku mibiri yabyo n’abantu benshi.
Ariana Grande na we yari yarigeze kuvuga ku kibazo cyo kunengwa ku isura ye, asaba abantu kujya bagira ubwitonzi mu gutanga ibitekerezo ku mibiri y’abandi, kuko amagambo ashobora kugira ingaruka ku muntu uyumvise.
Nyuma y’ibiganiro byinshi byabaye kuri, abahagarariye Ariana Grande basobanuye ko ari kurangiza urugendo rwe rw’ibitaramo afite ubuzima bwiza kandi yishimye.
Bavuze ko ibitaramo bya Eternal Sunshine Tour bisaba imbaraga nyinshi z’umubiri, ariko ko Ariana abikora neza kandi akomeje gukora mu buryo bw’umwuga.
Bashimangira ko atari byiza ko abantu bemeza ko umuntu afite ikibazo runaka cy’ubuzima hashingiwe gusa ku isura ye cyangwa amafoto ye, kuko ubuzima bw’umuntu butagaragarira hanze gusa.
Mu rwego rwo kugabanya ibikorwa bye byo mu ruhame, Ariana Grande yanatangaje ko yakuyeho uruhare yari afite mu ikinamico “Sunday in the Park with George”, yari iteganyijwe gukinwa muri 2027.
Muri iyi kinamico yari kuzagaragaramo hamwe na mugenzi we bakinanye muri Wicked, Jonathan Bailey. Abategura uyu munshinga batangaje ko bazakomeza umushinga ariko bakazatangaza undi mukinnyi uzasimbura Ariana.
Nubwo agiye kugabanya ibikorwa byo kugaragara mu ruhame, Ariana Grande aracyafite indi mishinga.
Biteganyijwe ko azagaragara muri filime “Focker-in-Law” izasohoka mu Ugushyingo 2026, aho azakinana na Ben Stiller. Icyakora ntibiramenyekana niba azitabira ibikorwa byinshi byo kuyimenyekanisha mu itangazamakuru.
Inkuru ya Ariana Grande yongeye kuzamura ibiganiro ku gitutu abahanzi n’ibyamamare bahura na cyo.
Abahanga mu mitekerereze bakunze kugaragaza ko guhora uri mu maso y’abantu benshi, guhora unengwa no guhora usabwa kuba ku rwego rwo hejuru bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.
Ku ruhande rwa Ariana, iki kiruhuko avuga ko ari amahirwe yo kongera kwibanda ku buzima bwe no ku bindi bice by’ubuzima bitari ibyo guhora ari ku rubyiniro.
Ariana Grande asize abakunzi be bategereje ikindi gihe azongera kugarukira ku rubyiniro, ariko kuri ubu icyihutirwa kuri we ari ugufata umwanya wo kuruhuka no kwita ku buzima bwe.
