Urukundo rwa Jude Bellingham, umukinnyi wa Real Madrid, ruravugwa cyane
muri iyi minsi, ariko si we gusa uri mu itangazamakuru. Umukunzi we mushya,
Ashlyn Castro, yongeye kugaruka mu nkuru nyinshi bitewe n’amateka ye y’urukundo
n’ibyamamare.
Ashlyn Castro ni umunyamideli, umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse
akazwi nk’umukinnyi wa videwo (video vixen). Yamenyekanye cyane mbere y'uko
atangira gukundana na Jude Bellingham, kuko amazina ye yavuzwe inshuro nyinshi
ahuzwa n’abakinnyi b’ibyamamare, abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filime.
Ibyamamare 10 byakundanye na Ashlyn Castro
1. Neymar Jr. – Nubwo nta gihamya y’uko bakundanye, Neymar yigeze gukurikira
Ashlyn kuri Instagram, bituma benshi bakeka ko hari ikibahuza. Gusa, nyuma yo
gutangaza urukundo rwe na Bellingham, Neymar yahise areka kumukurikira ku mbuga
nkoranyambaga.
2. Michael B. Jordan – Muri 2018, Ashlyn yavuzweho gukundana na Michael
B. Jordan, wamenyekanye muri filime Black Panther. Hari amafoto yagiye hanze
amugaragaza bari kumwe bari mu rukundo.)
Michael Jordan ni umwe mu byamamare byakundanye na Ashlyn Castro ubu uri mu munyenga w'urukundo na Jude Bellingham
3. Jamie Foxx – Muri 2022, Ashlyn Castro yagaragaye avuye mu birori
by’isabukuru ya Leonardo DiCaprio ari kumwe na Jamie Foxx. Ibi byateje impaka
nyinshi cyane bitewe n’uko Foxx yari afite imyaka 54 akundana na Ashlyn yari
afite 24.
4. Lewis Hamilton – Abafana bamenye ko Ashlyn ashobora kuba yaragiranye
umubano na Lewis Hamilton nyuma y’uko bombi bagaragaye basohokanye ndetse
bifotozanya nk’abakundana.
5. Terance Mann – Ni umwe mu bo byemejwe ko bakundanye. Uyu mukinnyi wa
NBA ukinira Los Angeles Clippers na Ashlyn bari mu rukundo kugeza mu 2023, aho
byavuzwe ko batandukanye mbere gato y’uko atangira gukundana na Bellingham.
)
Terance Mann mu byamamare byakundanye na Ashlyn Castro umukunzi mushya wa Jude Bellingham
6. LaMelo Ball – Mu 2021, Ashlyn yagaragaye akora ikimenyetso cyo gukunda
(like) ku igitekerezo cyavugaga ko we na LaMelo Ball bakwiye kuba bari kumwe mu
rukundo kandi baberanye.
7. King Combs – Umuhungu wa P. Diddy na Ashlyn bagaragaye bari kumwe mu
birori byabereye ku Nyanja aho benshi batekerezaga ko bari mu rukundo kubera
ibikorwa byabarangaga.
)
King Combs umuhungu wa P. Diddy nawe yariye ku rukundo rwa Ashlyn Castro wa Bellingham
8. John Johnson – Uyu mukinnyi wa NFL ni umwe mu bivugwa ko yakundanye na
Ashlyn Castro, kuko bagaragaye bifotoranyije hamwe kandi banajyana kureba
imikino.
9. Kid Cudi, Tyga na Jordan Poole – Aba bose bavuzweho gukundana na
Ashlyn Castro, ariko nta gihamya ihamye yigeze igaragazwa.
Benshi mu bafana ba Bellingham bakomeje kugaragaza amatsiko ku mubano we
na Ashlyn Castro, cyane ko uyu mukobwa yagiye avugwaho gukundana n’ibyamamare
byinshi. Nubwo bamwe bashidikanya kuri uyu mubano, abandi bavuga ko ibihe
byashize bitakagombye kugira ingaruka ku rukundo rwe na Bellingham.
Ashlyn Castro yihariye mu buryo bwe bwo gukundwa no kuba afite izina
rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye abafana benshi bakomeza
kumwibandaho.

Jude Belligham ni umusore wa 71 ukundanye na Ashlyn Castro
