Uyu
muhuro wabaye ku wa 15 Nyakanga 2025, muri Leta ya Texas, nyuma y’igitaramo
Kevin Kade yaririmbyemo mu gikorwa cya Rwanda Convention USA cyahurije hamwe
abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kevin Kade yavuze ko Meddy ari umwe mu
bahanzi bakomeye bamugiriye uruhare mu gutinyuka gutangira umuziki, kuko akiri
muto yumvaga indirimbo ze akazifata nk’isoko y’ibyiringiro n’icyerekezo.
Ati
“Byari iby’agaciro guhura na Meddy. Ni umwe mu bahanzi nakuze ndeberaho. Afite
uruhare runini mu cyemezo nafataga cyo gutangira gukora umuziki. Nahuye na we
ndanezerwa, turaganira biratinda.”
Yavuze
ko ibiganiro bagiranye byibanze ku muziki muri rusange n’urugendo buri umwe
arimo, ariko nta biganiro byihariye ku ndirimbo bashobora gukorana byigeze
bibaho.
Ati
“Twaganiriye ku muziki muri rusange, tureba aho buri umwe ageze, ariko
ntitwigeze tuganira ku mushinga twakorana. Ariko n’ibyo twasangiye
byanyubatse.”
Uyu
muhuro wabaye mu gihe Kevin Kade atari bwagaruke mu Rwanda, kuko ategerejwe mu
iserukiramuco rikomeye rya Giants of Africa Festival rizabera i Kigali kuva
tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025.
Mu mafoto yafashwe ubwo bahuraga, Kevin Kade agaragara yambaye imyenda y’umukara n'umweru irimo imitako y’amasaro, mu gihe Meddy yambaye ikote ry’icyatsi kibisi n’ipantalo y’umukara, bombi bahagaze hanze y’inzu zigezweho, barimo guseka no gucisha make, bigaragaza icyubahiro n’ubwubahane hagati y’abahanzi babiri batandukanye mu myaka n’uburambe, ariko bahuriye ku rukundo rw’umuziki.

Kevin
Kade na Meddy bahuriye muri Dallas, USA—umuhuro w’abahanzi babiri batandukanye
mu myaka ariko bahuriye ku rukundo rw’umuziki
Ubuhamya
bw’aho impano ikura: Kevin Kade yahuye n’icyamamare yamureberagaho kuva akiri
muto
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘FOLOMIANA’ YA KEVIN KADE, CHRISS EAZY NA THE BEN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘BLESSED' Y’UMUHANZI MEDDY
