Ari mu bahanzi batunze imodoka nyinshi! Ibyo wamenya kuri Olamide utegerejwe i Kigali

Imyidagaduro - 06/05/2026 9:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Ari mu bahanzi batunze imodoka nyinshi! Ibyo wamenya kuri Olamide utegerejwe i Kigali

Umuririmbyi Olamide Adedeji wamamaye nka Olamide agiye gukorera igitaramo cye cya mbere kizaba ku wa 30 Gicurasi 2026. Ni ubwa mbere uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Motigbana’ azaba ataramiye i Kigali nyuma y’imyaka irenga 26 ishize ari mu muziki.

Uyu muhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop na Afrobeat, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Motigbana’, aje mu gitaramo cyiswe “Party Next Door: BAL Edition”, gitegerejwe n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki.

Olamide yavutse ku wa 15 Werurwe 1989, avukira anakurira i Bariga muri Leta ya Lagos muri Nigeria.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye bakoresha cyane ururimi rw’Iyoruba mu bihangano bye, ibintu byamuhesheje umwihariko ku isoko ry’umuziki. Yize muri Kaminuza ya Tai Solarin University of Education, nubwo nyuma yaje gushyira imbaraga ze nyinshi mu muziki.

Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2000, ariko izina rye ritangira kumenyekana cyane mu 2010, ubwo yasohoraga indirimbo ‘Eni Duro’ yakoranye na ID Cabasa. Iyi ndirimbo yamufunguriye amarembo yo kumenyekana muri Nigeria no hanze yayo.

Mu 2011 yasohoye album ye ya mbere yise ‘Rapsodi’, yakunzwe cyane ndetse imufasha gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Wizkid, D'banj, na 9ice.

Mu 2012 yashinze inzu ifasha abahanzi ya YBNL (Yahoo Boy No Laptop), ari nayo yaje kumubera intambwe ikomeye mu kuzamura impano nshya ndetse no gukomeza kwagura izina rye.

Yasohoye album nyinshi zakunzwe zirimo ‘Baddest Guy Everliveth’ (2013), ‘Street OT’ (2014), ‘Eyan Mayweather’ (2015), ‘The Glory’ (2016) n’izindi. Indirimbo ze nka ‘Motigbana’, ‘Totori’ yakoranye na Wizkid, na ‘Pawon’ zatumye arushaho gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu buzima busanzwe, Olamide yahuye n’ibihe bikomeye aho yabuze ababyeyi be bombi; se yitabye Imana mu 2015, nyina apfa mu 2017.

Afite umuvandimwe witwa DJ Enimoney, na we uri mu bijyanye n’umuziki. Akundana na Aisha Sulieman kuva mu 2014, bakaba bafitanye umwana umwe witwa Batifeori Maximilliano wavutse mu 2016.

Uyu muhanzi yegukanye ibihembo byinshi birimo Nigeria Entertainment Awards na The Headies Awards mu byiciro bitandukanye birimo ‘Best Rap Album’, ‘Artist of the Year’ n’ibindi.

Olamide abarirwa mu bahanzi batunze agatubutse muri Nigeria, aho umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni 10.5$ na 13$. Yagiye anagirana amasezerano n’ibigo bikomeye nka Ciroc, Etisalat, Guinness na Goldberg Lager.

Mu byo yigaragazamo harimo n’imodoka zihenze zirimo Mercedes-Benz G-Class [Mu mafaranga y’u Rwanda: hafi Miliyoni 200 – 260 Frw], Range Rover Sport [Hagati ya Miliyoni 110 –250 Frw], Range Rover V8 [Hagati ya Miliyoni 160 – 280 Frw], Toyota Camry [Hafi Miliyoni 35 – 50 Frw] na Rolls Royce Phantom [Hagati ya Miliyoni 700 – 850 Frw], ibintu bituma aza ku rutonde rw’abahanzi bafite ubuzima buhenze.

Muri izi modoka ihendutse ni Toyota Camry, izi hagati ni Range Rover & G-Class, ni mu gihe ihenze cyane kurusha izindi ari Rolls-Royce Phantom.

Igitaramo cya Olamide i Kigali gitegerejweho kuzana ibyishimo byinshi, aho abazacyitabira bazaryoherwa n’indirimbo ze zakunzwe ndetse n’imbaraga azwiho ku rubyiniro.

Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike yamaze gushyirwa hanze binyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw ndetse basaba abantu kwihutira kuyagura kare.

Ni igitaramo gishobora kuzasiga amateka mu myidagaduro y’i Kigali, cyane ko ari ubwa mbere uyu muhanzi uremereye azaba ahataramira.


Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Olamide, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Motigbana’, ategerejwe i Kigali aho azataramira ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizabera kuri Zaria Court ku wa 30 Gicurasi 2026


Uretse kuba azwiho indirimbo zakunzwe n’ubuzima buhenze burimo n’imodoka z’akataraboneka, Olamide yabaye umuhanzi wanafashije bagenzi be aho yashinze ‘Label


Nyuma yo kubaka izina rikomeye muri Afurika no ku isi, Olamide yanatwaye ibihembo bikomeye mu muziki hirya no hino ku Isi

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MOTIGBANA' YA OLAMIDE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...