Sharon
Gatete ugiye kurushinga na Chryso ni umunyempano ikomeye wize umuziki ku Nyundo
ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya. Akunzwe cyane mu ndirimbo
"Inkuru nziza" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 460 kuri Youtube.
Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD.
Sharon
wakuriye muri Kingdom of God Ministries, yarahuye ubumenyi ku Nyundo ndetse akaba
yarakujijwe n'amata y'Umwuka adafunguye dore ko avuka mu muryango w'Abatambyi.
Umwaka ushize, uyu mukobwa
yashyize hanze Album ye ya mbere yise "Nzategereza". Ni Album yatunganyijwe
mu buryo bw'amajwi na Benjamin Pro na Jado Keys, bose bakaba abanyeshuri
biganye na Sharon Gatete ku Nyundo.
"Nzategereza
Live Album" igizwe n'indirimbo 8 arizo; "Nzategereza live
version", "Ibuka", "Emmanuel", "Rwanda Shima
Imana", "Inkuru nziza", "Inzira, Ukuri n'Ubugingo" ft
Ngenzi Jonathan, "Ntutinye" ft Les Gatete (Her sisters) na
"Nabonye umukunzi mwiza hymn" ft Rhodah A, Merci worshipper, Jazivah
J na Favor Genevieve.
Mu
bihe bishize ubwo Chryso yagarukaga kuri Sharon Gatete, yavuze ari umukobwa
ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo
kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.
Yagize ati “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana.
Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa
bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse
akaba ashishikajwe no gukorera Imana."
Gatete
usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa
bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo ‘Yanyishyuriye’ na ‘Wera wera
wera’.
Uyu
mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza, azwi mu ndirimbo zirimo ‘Inkuru nziza’
n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana.
Ibyo wamenya ku mubano wa Chryso na Sharon bitegura kurushinga
Nubwo
nta makuru menshi y’ubukwe bwabo arajya hanze, ayo twamenye ni uko Ndasingwa na
Gatete bamaze umwaka bakundana, bateganya gukora ubukwe mu Ugushyingo 2025.
Chryso
Ndasingwa yahamirije inyaRwanda ko afite ubukwe ndetse avuga ko buzaba muri uyu
mwaka wa 2025.
Agiye kurushinga n'umukunzi we Sharon Gatete, bamaze igihe bakundana ariko
urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye dore ko ari ubwa mbere
bimenyekanye mu itangazamakuru ko bakundana ndetse ko bagiye gukora ubukwe.
InyaRwanda yamenye ko kuwa 21 Kamena 2025 ari bwo Chryso Ndasingwa yafashe
irembo. Mu buryo bw'amarenga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Chryso yanditse
ku rukuta rwe rwa Instagram ko yuzuye amashimwe ndetse ko atabona uko
abisobanura.
Ni ubutumwa yanditse munsi y'ifoto ari kumwe na Sharon Gatete n'abandi benshi
bari kumwe mu modoka ubona bavuye mu birori. Umuratwa Anitha Kate ufite ikamba
rya Miss Supranational 2021 yahise yandika ahatangirwa ibitekerezo ati:
"Ko bamuduhaye se?"
Chryso Ndasingwa yemeje iby'ubukwe bwe nyuma y'uko ku Cyumweru tariki 22 Kamena
2025 hasakajwe amashusho yumvikanyemo inshuro nyinshi ijwi rivuga ko
"Dufie Ubukwe". Ni amashusho arimo Sharon Gatete n'abandi benshi bo
mu muryango we n'inshuti ze zirimo n'abanyamahanga bari mu bishimo bikomeye.
Chryso na Sharon basanzwe bafitanye umubano ukomeye no mu muziki dore ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri: "Yanyishyuriye", "Wera Wera Wera". Biraca amarenga ko nyuma yo kurushinga bazakora itsinda rikomeye ry'umugabo n'umugore.
Sharon Gatete aritegura kurushingana na Chryso Ndasingwa
Ari kuminuza mu muziki ndetse afite inzozi zo kugera kure
Ni umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe
Impano ye mu kuririmba indirimbo zihindura imitima n'ijwi rye ryihariye byishimirwa na benshi
Ni umuririmbyi w'umuhanga cyane
REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA SHARON GATETE ZAKUNZWE CYANE