Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Pablo Quirno yemeje ko Argentina yamaze kuva muri uyu muryango mpuzamahanga ukurikirana imigendekere y’indwara, ugafasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi no guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Iki cyemezo cyari cyaratangajwe bwa mbere muri Gashyantare umwaka ushize, nyuma y’ukwezi kumwe Leta ya Perezida Javier Milei itanze itangazo ryemewe rimenyesha WHO ko igihugu kigiye kuwuvamo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Quirno yagize ati: “Uyu munsi, kuva kwa Argentina muri WHO bishyizwe mu bikorwa, hashize umwaka igihugu cyacu gitangaje ku mugaragaro ko kigiye kuwuvamo.”
Yakomeje avuga ko Argentina izakomeza guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu by’ubuzima binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi n’amahuriro yo mu karere, ariko igakomeza kurinda ubwigenge bwayo no kwifatira ibyemezo ku bijyanye na politiki z’ubuzima.
Icyemezo cya Perezida Javier Milei cyo kuvana igihugu cye muri WHO gisa n’icyafashwe na mugenzi we wa Amerika, Donald Trump, bombi banenga imiryango mpuzamahanga bavuga ko iteza imbere politiki zishingiye ku bitekerezo bya “progressive” mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima.
Umwaka ushize, Milei yanenze cyane WHO ku nama yatanze mu gihe cya COVID-19, cyane cyane ku bijyanye no kwambara udupfukamunwa, guhana intera no gukingira, avuga ko byari bimwe mu byibasiwe n’abatavuga rumwe n’izo ngamba mu bihugu byinshi.
Mu butumwa bwe, Milei yigeze kuvuga ko WHO ari “umuryango uteye ikibazo” wakoze “igerageza rikomeye ryo kugenzura sosiyete mu mateka,” yerekeza ku ngamba zafashwe mu kurwanya COVID-19 nk'uko bitangazwa na Aljazeera.
Nubwo bimeze bityo, WHO ni umuryango utanga inama gusa, udafata ibyemezo ku bihugu biwugize. Kugeza ubu, WHO igifite ibihugu 194 biyigize, harimo na Argentina mbere yo kuvamo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo yashyize mu bikorwa icyemezo cyo kuva muri WHO muri Mutarama, ibintu byanenzwe n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wavuze ko impamvu zatanzwe zidafite ishingiro kandi ko iki cyemezo gishobora gutuma Amerika n’isi muri rusange bigira umutekano mucye mu bijyanye n’ubuzima.
