Burkina Faso yageze muri
Argentina hasigaye amasaha atanu gusa ngo umukino utangire, nyuma y’uko indege
yayo yihariye yari ivuye muri Morocco ihagaritswe kubera icyo abategura
urugendo bavuze ko ari “ikibazo cya tekiniki”.
Abategura uyu mukino bavuze ko nyuma y’icyo kibazo, bamwe mu bakinnyi bakuru ba Burkina Faso banze kujya muri Argentina, bavuga ko bananiwe cyane. Ibi byatumye iki gihugu gikinisha ikipe yari igizwe ahanini n’abakinnyi bakiri bato kandi badafite ubunararibonye buhagije, nyuma y’urugendo rw’amasaha 11.

Argentina yahise
iboneraho, ibona ibitego birindwi byatsinzwe na Lautaro Martínez, Gianluca
Prestianni, Nico Paz, Julián Álvarez, Franco Mastantuono na Giuliano Simeone,
mu gihe Moumoune Diallo yitsindiye igitego.
Nubwo Burkina Faso
yatsinzwe ku buryo bukomeye, umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, yashimiye
iki gihugu kubera ko cyashoboye gukomeza kwitabira uyu mukino nubwo cyari
gifite ibibazo by’urugendo.
Scaloni yagize ati: “Ibyo
ikipe y’igihugu ya Burkina Faso yakoze birashimishije cyane. Bizamura agaciro
k’umupira w’amaguru.”
Yongeyeho ati:
“Turabubaha kandi turabashimira cyane kuba barashoboye kuza.”
Mu itangazo ry’abateguye
umukino, umukozi wa FIFA ushinzwe gutegura imikino, Jairo Pachon, na we
yashimiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Burkina Faso ndetse na
Guverinoma y’iki gihugu ku bw’imbaraga bashyize mu gushaka igisubizo nyuma
y’ibibazo byavutse.
Yagize ati: “Turashaka
gushimangira ubwitange n’umuhate by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri
Burkina Faso na Guverinoma yacyo.”
Yavuze ko nubwo habaye “ibihe bidasanzwe”, bakoze ibishoboka byose kugira ngo Burkina Faso ikomeze guhagararirwa kandi abakinnyi babone amahirwe yo gukina umukino w’ingenzi kuri bo.

Argentina yitegura
gusezera kuri Messi
Muri uyu mukino, kapiteni
wa Argentina, Lionel Messi, ntiyagaragaye mu kibuga kuko ari kwitegura umukino
wa gicuti bazahuramo na Benin ku wa Kabiri.
Uyu mukino uzaba ari
umwihariko kuri Messi kuko ari wo uteganyijwe kuba uwa nyuma akinira ikipe
y’igihugu ya Argentina nyuma y’imyaka 21 ayihagarariye.
Messi w’imyaka 39
yatangaje muri Kanama ko azasezera ku ikipe y’igihugu, nyuma y’uko Argentina
itsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Messi yabaye umukinnyi
w’ingenzi mu mateka ya Argentina, aho yayoboye iki gihugu kwegukana Igikombe
cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Kugeza ubu, amaze
gukinira Argentina imikino 207 atsindamo ibitego 125, akaba ari we mukinnyi
umaze gukinira igihugu cye imikino myinshi ndetse akaba ari na we umaze
kugitsinda ibitego byinshi kurusha abandi.
Scaloni yavuze ko yiteze
ko umukino wo gusezera kuri Messi uzaba uw’amarangamutima menshi.
Ati: “Ntekereza ko
umukino wo ku wa Kabiri uzaba uw’amarangamutima menshi kuri buri wese, harimo
na Leo.”
Yongeyeho ati: “Uzaba
umunsi utazibagirana. Uzaba umunsi we ndetse n’uw’abakinnyi bagenzi be,
bamuhaye ibyishimo bikomeye cyane mu mupira w’amaguru. Nishimiye kuba nzaba ndi
kumwe na bo nkabyishimira.”
Scaloni kandi yavuze ko
yifuza ko abafana benshi bazitabira uyu mukino wo gusezera kuri Messi.
Ati: “Ntekereza ko iyo
haba hari stade eshanu za Monumental, zose zari kuzura.”
Mu gihe Argentina
yishimira intsinzi y’ibitego 7-0, amaso yose ubu ahanzwe ku mukino wa nyuma wa
Lionel Messi mu ikipe y’igihugu, aho ategerejweho gusezera ku bafana nyuma
y’imyaka 21 y’amateka adasanzwe.
