Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 22
Ugushyingo 2025, risozwa ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 mu birori
bikomeye byabereye muri Kigali Serena Hotel, byitabirwa n’inzobere mu ruganda
rwa sinema, abakinnyi, abayobozi ba filime n’abandi bafite aho bahuriye n’uru
rwego mu Rwanda no mu mahanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimye abitabiriye
bose, by’umwihariko abakora sinema bazirikana ko uruhare rwabo rufite ingaruka
nziza ku bukungu bw’igihugu.
Yagize ati: “Abahanzi, abandika filime
turabashimira cyane. Mukomeze mukotane, ibi bihembo bikomeze bibabere imbaraga.
Filime si ugushimisha gusa, ifasha mu guhanga urwibutso no guteza imbere
ubukungu, ni yo mpamvu Leta ikomeje gushora imari mu buhanzi.”
Yanashishikarije n’abikorera kongera
uruhare rwabo mu guteza imbere sinema nyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Mashariki African Film
Festival, Trésor Senga, yavuze ko uyu mwaka bishimiye kwagura ibikorwa birimo
‘Masharket’, isoko rifasha abacuruza filime n’abazikora kuzigurisha no kuhuza
amahirwe.
Yagize ati: “Tugamije kuzamura sinema
nyarwanda n’iy’afrika kugira ngo abakora sinema babone urubuga rwo kuvuga
inkuru zabo. Uyu mwaka twakiriye abashyitsi barenga 2000 baturutse impande
zinyuranye.”
Yongeraho ko bashimishijwe no gusura
Intara batembereje abakinnyi ba filime kugira ngo bakomeze kwegera abafana
babo.
Abegukanye
ibihembo;
1.Iziwacu
Category Winners
Iziwacu Best Tv Series
Hurts Harder By Yves Mizero
2.Iziwacu
Best Web Series
The Devil By Killerman
3.Iziwacu
Best Actress
Antoinette Uwamahoro. Yahembwe 1,000,000
Frw
4.Iziwacu
Best Actor
Irunga Rongin (Tukowote). Yahembwe
1,000,000 Frw
5.Best
Director
Yves Mizero: Yahembwe 200,000 Frw
6.Iziwacu
Life Time Achievement Award Male
Papa Sava yahawe igihembo cy’imyaka 30
amaze muri sinema. (Yahembwe 500,000 Frw)
7.Iziwacu
Life Time Achievement Award Fimele
Mama Zulu na we yahawe igihembo kubera
imyaka myinshi amaze muri sinema. (Yahembwe 500,000 Frw)
8.Iziwacu
Best Dop
Louis Udahemuka
9.Iziwacu
Best Short Film
My Insight By Dusabimana Israel
10.Iziwacu
Best Make Up
Usanzineza Abdoulkarim (Rambo): Yahembwe
200,000 Frw.
11.Iziwacu
Best Costume Designer
Mutegwaraba Aldha
12.Iziwacu
Best Script Writer
Mutiganda Wa Nkunda. Yahembwe 200,000 Frw.
13.Iziwacu
Best Editor
Akimana Olivier: Yahembwe 200,000 Frw.
14.Iziwacu
Best Gaffer
Maniraguha Vicent Afrika. Yahembwe 200,000
Frw.
15.Iziwacu
Best Supporting Actor
Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati). Yahembwe
200,000 Frw.
16.Iziwacu
Best Supporting Actress
Kayites Alice (Linda). Yahembwe 200,000
Frw.
17.Iziwacu
Best Upcoming Actress
Mumararungu Joanitha (Eyes). Yahembwe 500,000
Frw.
18.Iziwacu
Best Set Production Designer
Mugwaneza Emmanuel (Sunzu)
19.Iziwacu
Best Visual Effect Film
Incubation By Deus
20.Iziwacu
Best House Media Partner
Chita Magic
21.Iziwacu
Best Sound Engineer
Aboubakar Ngabo Nziza (Abuba)
22.Iziwacu
Best Feature Film
Ibyahishuwe By Niyoyita Roger
23.Iziwacu
Best Upcoming Actor
Mwitende Aboudurkalim (Burikantu).
Yahembwe 500,000 Frw.
Abo hanze…
24.Short
Film
Amazeze (Zimbabwe)
25.Documentaries
Mention: Women’s Village
Award: Memories Of Love Returned -Ntare
Guma Mbaho Mwine
(Uganda- Usa)
26.Tv
Series
Long
Features Fiction
Special Mentions To : Kimote By Hassan
Mageye (Uganda)
27.Best
Feature Film Of Mashariki African Film Festival 2025
My Father’s Shadow By Akinola Davies Jr
(Nigeria/Uk/Ireland)
Abasaga 2000 bitabiriye Mashariki 2025, mu
birori byahuriyemo impuguke n’abakunzi ba filime
Papa Sava na Mama Zulu bahawe ibihembo
by’ishimwe ry’imyaka bamaze batambutsa umuco muri sinema nyarwanda
Mashariki yongeye gushimangira ‘Masharket’,
isoko rifasha abacuruza filime n’abazikora