Kuwa
15 Gicurasi 2025 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, Sengabo Jean
uzwi nka Fatakumavuta yaburanye mu mizi mu rubanza nshinjabyaha ku byaha bitanu
akurikiranyweho.
Nyuma
yo kumva ibyo aregwa ndetse n’ibyo yireguza, umucamanza yavuze ko umwanzuro w’uru
rubanza rwe urasomwa kuri uyu wa 06 Kamena 2025 hakamenyekana niba arekurwa
cyangwa se akatirwa nk’uko ubushinjacyaha bwabyifuje.
Ubushinjacyaha
bwasobanuye ko bumukurikiranyeho ibyaha bitanu ari byo gutukana mu ruhame,
gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura, gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru
y’ibihuha.
Ubushinjacyaha
bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2023 na 2024
yifashishije umuyoboro wa YouTube n’imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko mu mwaka wa 2023 abinyujije kuri 3DTV, Fatakumavuta yavuze ko The
Ben yiriza nk’umwana wabuze ibere, atazi kwambara neza kandi ko n’ubukwe bwe
buzaba ari akajagari ndetse akoresha ibikangisho ubwo yavugaga ko The Ben
natamuha amafaranga azamuzimya.
Fatakumavuta
kandi yavuze ko umuhanzi Bahati Makacca yashatse umugore mubi, ukuze kandi
w’umukene ibyo ubushinjacyaha bukaba bwarabigenzuye busanga yarakoze icyaha
cy’ivangura.
Ubushinjacyaha
buvuga ko Fatakumavuta yatangaje amakuru y’ibihuha ubwo yavugaga ngo The
Ben yabuze amafaranga yo gukwa Uwicyeza Pamella.
Nyuma
yo gutabwa muri yombi, Fatakumavuta yarapimwe asangwamo igipimo
cy’ibiyobyabwenge by’urumogi biri ku gipimo cya 98mg kandi umuntu usanzwe
akwiye kuba afite 0.20mg.
Mu
kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko ubushinjacyaha bwirengagije ko yari
umusesenguzi mu kazi ke k’itangazamakuru. Yavuze kandi ko ibyo yavugaga byose
ari ibyabaga biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hanyuma nawe akaza atanga
ibitekerezo nk’umusesenguzi.
Avuga
kubyo kuba yaravuze ko Meddy yabanye n’umukobwa mu nzu amurya amaturu kandi ari
umukirisitu, Fatakumavuta yavuze ko ibyo bitari inkuru z’ibuhuha cyane ko na
nyiri ubwite yabyiyemereye ubwo yatangaga ubuhamya akavuga uko yamaze umwaka
abana n’umukobwa mu nzu.
Yavuze
kandi ko mu byaha ashinjwa n’amajwi yifashishwa, ubushinjacyaha bukoresha amashusho
y’iminota itatu bakuye mu kiganiro gifite isaha irenga bityo bakaba bataritaye
kumenya impamvu yavugaga ibyo bintu.
Yasobanuye
ko impamvu yo kuvuga ko mu bukwe bwa The Ben buzaba akavuyo yabivuze asesengura
nyuma y’ibyabaye I Burundi mu gitaramo The Ben yari yateguye bikarangira
habayemo kurwana no kwibana.
Fatakumavuta
yongeye gusobanura ko izina rye ari Sengabo Jean Bosco irindi rya
‘Fatakumavuta’ ari iryamamaye kubera umwuga w’itangazamakuru kandi ko hari
abantu benshi bamwiyitirira n’aka kanya kandi afunze.
Fatakumavuta
we yasabye ko yahabwa ubutabera kuko yari atunze umuryango kandi afite uburwayi
bwa Diabetes.
Me Bayisabe Irene yavuze ko ibyaha bine birebana n’itangazamakuru bitakakirwa.
Nyuma yo gutabwa muri yombi umwaka ushize, Fatakumavuta arasomerwa uyu munsi hamenyekane niba arekurwa cyangwa akatirwa