Arasomerwa none! Twibukiranye uko iburana rya Fatakumavuta ryagenze

Imyidagaduro - 06/06/2025 10:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Arasomerwa none! Twibukiranye uko iburana rya Fatakumavuta ryagenze

Nyuma yo kuburana mu mizi mu rubanza nshinjabyaha, Fatakumavuta araza gusomerwa none ku wa 06 Kamena 2025.

Kuwa 15 Gicurasi 2025 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, Sengabo Jean uzwi nka Fatakumavuta yaburanye mu mizi mu rubanza nshinjabyaha ku byaha bitanu akurikiranyweho.

Nyuma yo kumva ibyo aregwa ndetse n’ibyo yireguza, umucamanza yavuze ko umwanzuro w’uru rubanza rwe urasomwa kuri uyu wa 06 Kamena 2025 hakamenyekana niba arekurwa cyangwa se akatirwa nk’uko ubushinjacyaha bwabyifuje.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bumukurikiranyeho ibyaha bitanu ari byo gutukana mu ruhame, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura, gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2023 na 2024 yifashishije umuyoboro wa YouTube n’imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu mwaka wa 2023 abinyujije kuri 3DTV, Fatakumavuta yavuze ko The Ben yiriza nk’umwana wabuze ibere, atazi kwambara neza kandi ko n’ubukwe bwe buzaba ari akajagari ndetse akoresha ibikangisho ubwo yavugaga ko The Ben natamuha amafaranga azamuzimya.

Fatakumavuta kandi yavuze ko umuhanzi Bahati Makacca yashatse umugore mubi, ukuze kandi w’umukene ibyo ubushinjacyaha bukaba bwarabigenzuye busanga yarakoze icyaha cy’ivangura.

Ubushinjacyaha buvuga ko Fatakumavuta yatangaje amakuru y’ibihuha ubwo yavugaga ngo The Ben yabuze amafaranga yo gukwa Uwicyeza Pamella.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Fatakumavuta yarapimwe asangwamo igipimo cy’ibiyobyabwenge by’urumogi biri ku gipimo cya 98mg kandi umuntu usanzwe akwiye kuba afite 0.20mg.

Mu kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko ubushinjacyaha bwirengagije ko yari umusesenguzi mu kazi ke k’itangazamakuru. Yavuze kandi ko ibyo yavugaga byose ari ibyabaga biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hanyuma nawe akaza atanga ibitekerezo nk’umusesenguzi.

Avuga kubyo kuba yaravuze ko Meddy yabanye n’umukobwa mu nzu amurya amaturu kandi ari umukirisitu, Fatakumavuta yavuze ko ibyo bitari inkuru z’ibuhuha cyane ko na nyiri ubwite yabyiyemereye ubwo yatangaga ubuhamya akavuga uko yamaze umwaka abana n’umukobwa mu nzu.

Yavuze kandi ko mu byaha ashinjwa n’amajwi yifashishwa, ubushinjacyaha bukoresha amashusho y’iminota itatu bakuye mu kiganiro gifite isaha irenga bityo bakaba bataritaye kumenya impamvu yavugaga ibyo bintu.

Yasobanuye ko impamvu yo kuvuga ko mu bukwe bwa The Ben buzaba akavuyo yabivuze asesengura nyuma y’ibyabaye I Burundi mu gitaramo The Ben yari yateguye bikarangira habayemo kurwana no kwibana.

Fatakumavuta yongeye gusobanura ko izina rye ari Sengabo Jean Bosco irindi rya ‘Fatakumavuta’ ari iryamamaye kubera umwuga w’itangazamakuru kandi ko hari abantu benshi bamwiyitirira n’aka kanya kandi afunze.

Fatakumavuta we yasabye ko yahabwa ubutabera kuko yari atunze umuryango kandi afite uburwayi bwa Diabetes.

Me Bayisabe Irene yavuze ko ibyaha bine birebana n’itangazamakuru bitakakirwa.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko Fatakumavuta ahamwa n'ibyaha ndetse agakatirwa igihano cy'imyaka 9.

Nyuma yo gutabwa muri yombi umwaka ushize, Fatakumavuta arasomerwa uyu munsi hamenyekane niba arekurwa cyangwa akatirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...