Aranshyigikira cyane - Imbamutima za Diamond Platnumz kuri Perezida Kagame

Imyidagaduro - 29/08/2026 7:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Aranshyigikira cyane - Imbamutima za Diamond Platnumz kuri Perezida Kagame

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye kuvuga ku mubano we na Perezida Paul Kagame, ashimangira ko kuva bahura bwa mbere yabonye uburyo Umukuru w’Igihugu amushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Diamond Platnumz uri i Kigali aho yitegura gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo yise “Diamond Platnumz Experience”, yavuze ko urukundo n’uburyo Abanyarwanda bakiriye umuziki we ari bimwe mu byatumye ashyira imbaraga zidasanzwe mu gutegura iki gitaramo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, ubwo yari ageze i Kigali, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 ataramira abakunzi be muri Parking ya BK Arena.

Diamond ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, ndetse akaba amaze imyaka agaruka i Kigali mu bitaramo bitandukanye.

Kuri iyi nshuro ariko, aje afite igitaramo, aho afatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.

Diamond Platnumz yavuze ko u Rwanda ari igihugu afata nko mu rugo, bitewe n’urukundo avuga ko akomeza kubona mu Banyarwanda.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko kuva yahura na Perezida Paul Kagame, yabonye ko na we amushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ati: “Nkunda u Rwanda. Abantu hano bamfitiye urukundo rudasanzwe. Perezida Paul Kagame ndabizi ko ankunda, aranshyigikira cyane.”

Yakomeje avuga ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu 2023, yamubonye nk’umuntu mwiza, ndetse ko yishimira uburyo Abanyarwanda bakunda umuziki we.

Ati: “Na cya gihe ubwo nari hano [muri 2023], nahuye nawe, ni umuntu mwiza, kandi numva neza uburyo Abanyarwanda bankunda, kandi bashyigikira umuziki.”

Kuri Diamond, urukundo ahabwa mu Rwanda ntirugarukira ku kuba abantu bumva indirimbo ze gusa, ahubwo avuga ko ari kimwe mu bintu bimushishikariza gukomeza kuzana imishinga n’ibitaramo bikomeye mu gihugu.

Yashyize imbaraga mu kwamamaza igitaramo cye

Diamond Platnumz yavuze ko yashyize imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha “Diamond Platnumz Experience”, kuko azi ko ari igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki we mu Rwanda.

Yavuze ko yifashishije imiyoboro y’itangazamakuru n’itumanaho rya Wasafi kugira ngo ubutumwa bw’igitaramo bugere ku bantu benshi.

Ku bwe, kuba umuhanzi wo muri Afurika ashobora gukora ibikorwa bikagera ku bantu benshi ku mugabane ndetse no hanze yawo, ni ikimenyetso cy’uko Afurika ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bikagera ku Isi yose.

Diamond yavuze ko iki gitaramo azafatanyamo n’abahanzi nyarwanda kigomba kuba ijoro ridasanzwe, abantu bazibukiraho igihe kirekire.

Ati: “U Rwanda ni mu rugo. Kandi, mbona uburyo namwe mwashyizemo imbaraga, nanjye rero nagomba kubigenza uko, mfite amatsiko rwose. Ndabizi ko abantu batazibagirwa uyu munsi rwose.”

Masai Ujiri ni we watumye Diamond ahura na Perezida Kagame

Amateka y’umubano wa Diamond Platnumz na Perezida Kagame si mashya.

Bombi bahuye bwa mbere mu buryo bwagarutsweho cyane mu 2023, ubwo Diamond yari yitabiriye ibikorwa bya Giants of Africa mu Rwanda.

Uwari uhari anafite uruhare muri uwo mubano ni Masai Ujiri, umuyobozi wa Giants of Africa.

Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibikorwa bya Zaria Court i Remera, hafi ya Stade Amahoro, Masai Ujiri yahishuye ko ari we wafashije Diamond guhura na Perezida Kagame.

Yavuze ko umuziki na siporo ari ibintu bishobora guhuza abantu ndetse bikagira uruhare mu guteza imbere umubano hagati yabo.

Masai yavuze ko nyuma y’igitaramo cya Giants of Africa, Diamond yamubwiye ko yifuza guhura na Perezida Kagame.

Ati: “Nimugoroba twari dufite igitaramo kidasanzwe, twaramiwe na Diamond Platnumz, nyuma yaje arambwira ati ‘ndifuza guhura na Perezida Kagame’.”

Uwo munsi, Diamond yahuye na Perezida Kagame, ndetse mu biganiro byabo agaragaza ko yatangajwe n’ibikorwa remezo birimo BK Arena.

Masai yavuze ko Diamond yabwiye Perezida Kagame ko hari byinshi yigiye kuri iyo nyubako ndetse ko afite inzozi zo kuzabona Arena nk’iyo mu gihugu cye.

Nyuma y’icyo gikorwa, Diamond Platnumz yashimiye Perezida Kagame ku buryo yamwakiriye ndetse agaragaza ko yashimishijwe n’uburyo ashyigikira urubyiruko, ubuhanzi na siporo.

Mu butumwa yanditse icyo gihe, Diamond yashimye Perezida Kagame ku muhate ashyira mu guteza imbere urubyiruko n’imyidagaduro.

Yagize ati: “Nyuma y’akazi kenshi muba mufite, urukundo ukunda urubyiruko no kwiyemeza guteza imbere ubuhanzi na siporo byagaragaye nk’uko mwifatanyije natwe ejo. Ubwitange bwawe mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi birashimishije rwose.”

Yakomeje agira ati: “Ndabashimira ku buryo mwanyakiriye no gushyiraho umwuka mwiza ushishikariza ubufatanye n’iterambere.”

Diamond kandi yavuze ko yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeza gukomera binyuze mu buhanzi na siporo.

Ati: “Tugiye gukomeza gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byacu, imiryango yacu y’ubuhanzi hamwe na siporo.”

Inzozi zo kuririmba muri BK Arena zatangiye mbere

Kuva mbere, Diamond Platnumz yari yaragaragaje ko afite inyota yo gutaramira muri BK Arena.

Mu 2019 ubwo yasuraga iyi nyubako, yari yavuze ko yifuza kuzayisangamo igitaramo cye.

Izo nzozi zatangiye gusatira ukuri mu 2023 ubwo yataramiraga i Kigali mu bikorwa bya Giants of Africa, ndetse akagira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame.

Ubu, nyuma y’imyaka itatu, Diamond agarutse i Kigali afite igitaramo cye bwite, “Diamond Platnumz Experience”, aho azongera guhura n’abakunzi b’umuziki we ndetse n’abahanzi nyarwanda.

Ni igitaramo yiteguye nyuma yo gukomeza gushimangira ko u Rwanda ari “mu rugo” kandi ko urukundo ahabwa n’Abanyarwanda ari kimwe mu bintu bituma akomeza kurugarukamo.

Ku mugoroba w’iki gitaramo, Diamond azaba ashaka gusubiza urukundo avuga ko yahawe n’u Rwanda, mu gitaramo yifuza ko kizaba kimwe mu bihe bizibukwa mu rugendo rwe rwa muzika muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

Tariki 14 Kanama 2023, Diamond yahuye kandi agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Diamond yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026, aho ategerejwe mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...