Araganje yavuze amazina 4 akomeye muri sinema y'u Bubiligi n’uko ari kuzamura sinema nyarwanda i Burayi

Cinema - 10/05/2026 1:20 PM
Share:
Araganje yavuze amazina 4 akomeye muri sinema y'u Bubiligi n’uko ari kuzamura sinema nyarwanda i Burayi

Araganje H. Gaspardos, wamamaye muri sinema ya Gikristo ndetse akaba n’inzobere mu bijyanye na Graphic Design, ari kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga aho asigaye akorera ibikorwa bye byinshi mu gihugu cy’u Bubiligi, kimwe mu bihugu bifite uruganda rwa sinema rukomeye kandi ruteye imbere ku mugabane w’u Burayi.

Uyu mugabo wamamaye muri sinema ya Gikristo nyarwanda binyuze muri filime zirimo “4Cities” na “Nabali”, yavuze ko nubwo Belgium idafite “Hollywood” imeze nk’iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite uburyo bukomeye yubakiyemo inganda za sinema binyuze mu ma studio, ibigo bikora filime n’uburyo bwo gutera inkunga abahanzi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Araganje yavuze ko mu Bubiligi hari ibigo bikomeye bifatwa nk’inkingi za sinema yaho. Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze filime nshya yise “A Perfect Woman in Trials” yakiniwe ku mugabane w’u Burayi.

Ni filime ifite ubutumwa bukomeye bugaruka ku mibereho y’abakristo, cyane cyane abagabo bayoborwa n’amafaranga kuruta kuyoborwa na Umwuka Wera. Yakoze iyi filime binyuze mu muryango w'ivugabutumwa yashinze witwa Araganje Ministries.

Amazina 4 akomeye muri sinema ya Belgium:

1.Kinepolis Group: Araganje yavuze ko iki ari kimwe mu bigo bikomeye cyane muri Belgium ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Nubwo kizwi cyane mu kwerekana filime muri cinemas, gifite ishami ryihariye rishinzwe gukwirakwiza filime rizwi nka Kinepolis Film Distribution (KFD), rifasha filime kugera ku bantu benshi.

2.Caviar na Woestijnvis: Araganje yavuze ko izi ari 'production houses' zikomeye cyane mu gutunganya filime n’ibiganiro bya televiziyo. Caviar ikorera i Brussels ariko ifite amashami no mu mijyi nka Los Angeles na London.

Ni imwe mu nzu yakoze filime “Sound of Metal” yegukanye igihembo cya Oscar. Woestijnvis yo izwi cyane mu gice cya Flanders kubera ibiganiro na filime bikunzwe cyane.

3.Studio 100: Yayigereranyije na Disney ya Belgium kubera ibikorwa byinshi ikora bijyanye n’imyidagaduro y’abana. Ifite studio nini i Schelle hafi ya Antwerp, ikora anima, filime z’abana ndetse ikanagira ibibuga by’imikino nka Plopsaland.

4.Belga Films na Scope Pictures: Izi nzu zizwiho gufasha filime mpuzamahanga, harimo n’iza Hollywood, kuza gukinirwa muri Belgium binyuze muri gahunda y’imisoro yorohereza abahanzi n’abakora filime.

Araganje, umunyarwanda w'umuhanga mu bijyanye na sinema uri kubarizwa i Burayi, yavuze ko ibi byatumye Belgium iba kimwe mu bihugu bikurura abakora filime benshi baturuka muri Amerika n’u Bufaransa.

Imijyi ikorerwamo ibikorwa bya sinema

Araganje yavuze ko ibikorwa byinshi bya sinema mu Bubiligi bikorerwa cyane muri Brussels, Antwerp na Ghent. 

Yasobanuye ko Brussels ari ho hibanda cyane ibikorwa byo gutunganya amajwi n’amashusho (post-production), mu gihe Antwerp na Ghent ari ho hari studio nyinshi zitunganya filime zo muri Belgium.

Ishusho ya Filime za Gikristo muri Belgium

Araganje yavuze ko filime za Gikristo muri Belgium zidafite imbaraga nk’ubundi bwoko bwa sinema, ndetse ko usanga ahanini ari filime z’amateka ya Bibiliya cyangwa izisobanura ubuzima bwa Yesu mu ndimi zikoreshwa muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Filime za Gikristo zirahari ariko ni nke cyane. Akenshi usanga ari filime zivuga ku mateka ya Bibiliya cyangwa ubuzima bwa Yesu. Hari n’amwe mu matorero akora filime ntoya nk’uko natwe twabikoraga mu Rwanda.”

“A Perfect Woman in Trials” filime nshya ya Araganje

Mu rugendo rwe rwo guteza imbere sinema ya Gikristo, Araganje aherutse gushyira hanze filime nshya yise A Perfect Woman in Trials, yakiniwe ku mugabane w’u Burayi. Iyi filime ifite ubutumwa bukomeye ku mibereho y’abakristo, cyane cyane abagabo bavuga ko bakijijwe ariko bagatwarwa n’amafaranga aho kuyoborwa n’Umwuka Wera.

Araganje yavuze ko iyi filime ari nk’indorerwamo umuntu yakwirebamo akamenya uko ahagaze mu buzima bwa Gikristo. Yagize ati: “Filime kuri njye ni nk’indorerwamo umuntu yakwirebamo akamenya ubwiza bwe n’inenge. Intego yayo ni ukugarura abantu mu murongo wa Gikristo.”

Muri iyi filime hagaragaramo abakinnyi barimo Carmen, Filipo na Pasiteri. Aba bose bagaragaza ibibazo biba mu miryango y’abakristo iyo amafaranga atangiye gusumba indangagaciro z’umwuka. Nyuma y'iyi filime amaze no gushyira hanze ibice bitandatu (Episodes) bya filime ye "Nabal: Umugabo w'Ikigoryi".

Araganje ni we wakoze filime "4Cities" yakunzwe cyane mu bakristo benshi. Iyi filime yari ishingiye ku Ivanjili ya Luka 8:11-15, aho Yesu asobanura umugani w’umubibyi. Yerekanyemo “imijyi ine” ishushanya imibereho y’abakristo mu Itorero. Yagaragaje ko buri mukristo akwiye guharanira gutura mu “mujyi w’ingenzi”, ushushanya ubuzima bwuzuye mu Mana.

Araganje yize Video Production mu gihe cy’umwaka umwe, akaba ari bwo yabonye ubumenyi bwo gukora no gutunganya filime. Akiri mu Rwanda, yasengeraga muri Jubilee Revival Assembly iyobowe na Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne Kabanda. Muri iri torero ni ho yatangiriye ibikorwa bya sinema byatumye amenyekana.

Araganje Ministries: Ivugabutumwa rinyuze mu buhanzi

Uyu mugabo yashinze umuryango witwa Araganje Ministries ugamije kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze muri Filime, Indirimbo, Imivugo n'Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 

Uyu muryango watangiye mu 2018 ariko utangira gukora ku mugaragaro tariki 20 Werurwe 2021, ubwo herekanwaga filime “4Cities”. Icyo gihe witwaga Rwanda Christian Movie Ministry mbere yo guhinduka Araganje Ministries.

Araganje yavuze ko yashinze uyu muryango kubera icyuho cyari kiri muri sinema ya Gikristo. Yagize ati: “Nabonaga filime za Gikristo ari nke cyane, kandi hari impano nyinshi mu bakristo zimeze nk’izitabye mu butaka.”

Araganje yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gukora filime nyinshi, harimo n’izo yakoreye mu Rwanda zitarajya hanze. Yongeyeho ko afite intego yo kuvumbura impano nshya no kuzirera kugira ngo sinema nyarwanda ikomeze gutera imbere.

Mu nzozi ze kandi harimo no kuzashinga studio ikomeye itunganya filime mu Rwanda. Yagize ati: “Mu bihe biri imbere, ntekereza gushinga studio mu Rwanda itunganya filime, gusa byose biri mu mugambi w’Imana.”

Uyu mugabo akomeje kuba umwe mu Banyarwanda bari kuzamura izina rya sinema nyarwanda i Burayi, by’umwihariko muri sinema ya Gikristo, aho akoresha impano ye nk’uburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza no kuzamura urwego rw’ubuhanzi nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Araganje H. Gaspardos, wamamaye muri sinema ya Gikristo ari kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga

Akina yitwa Carmen muri filime "A Perfect Woman in Trials" yakomotse ku myitarire y'abagabo bayoborwa n'amafaranga kandi bakijijwe

Bamwe mu bakinnyi b'imena muri filime “A Perfect Woman in Trials” ya Araganje H. Gaspardos

REBA FILIME "A PERFECT WOMAN IN TRIALS"

REBA AGACE KA MBERE KA FILIME "NABAL"

REBA AGACE KA 6 ARI NAKO GAHERUKA KA FILIME "NABAL"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...