Gwyneth Montenegro ni umunyamerikakazi w'inyaka 46 wibitseho agahigo ko kuba ariwe mugore waryamanye n'abagabo benshi ku Isi bagera ku bihumbi icumi (10,000) nk'uko Guiness World Records ibivuga, gusa umwihariko we avuga ko aba bagabo bose nubwo ari benshi abibuka igihe baryamaniye n'aho babikoreye.
Montenegro aganira n'ikinyamakuru Elle Magazine, yavuze ko yahoze akora akazi ko kwicuruza yamazemo imyaka 12, gusa mbere yo gutangira aka kazi yahoze ari umumansuzi mu kabyiniro (Club Stripper).
Avuga ko afite imyaka 17 y'amavuko aribwo yinjiye mu byo kumansura nyuma akaza gutangira kujya yishyurwa n'abagabo bakaryamana. Yagize ati: ''Nkikora akazi ko kumasura n'ubundi abagabo banyifuzaga ari benshi. Bagenzi banjye bo nabonaga babemerera ko baryamana babishyuye nanjye mpita ntangira kujya nakira amafaranga yabo''.
Umugore wibitseho agahigo ko kuryamana n'abagabo benshi ku Isi
Gwyneth Montenegro avuga ko ku isaha imwe gusa yacaga umugabo igihumbi cy'amadalari ($1000), icyakora ngo uwo babaga bagiye kuryamana inshuro zirenze ebyiri yaramukaturiraga akamuca $500.
Uyu mugore udaterwa isoni no kwiuruzaga yagize ati: ''Ntakibazo kuba nakwicuruza kuko abagabo bazaga bashaka kwishimisha nanjye nshaka amafaranga. Urumva ntakibazo kuko ni akazi kandi kanyinjirije amafaranga menshi''.
Icyakoze ku rundi ruhande Montenegro avuga ko nubwo uburaya bwamwinjirije amafaranga menshi, harimo n'ingaruka yahuriyemo nazo zirimo nko kuba atarigeze ashaka umugabo cyangwa ngo abyare umwana n'umwe. Ikindi avuga ko kuba yarasezeye ku buraya atanduriyemo Sida ari amahirwe yagize.
Uyu mugore yanasohoye igitabo kivuga uburyo yaryamanye n'abagabo 10,000
Kuri ubu kandi yamaze gusohora igitabo yise ''10,000 Men and Counting'', aho avugamo ubuzima yanyuzemo agikora umwuga wo kwicuruza. Byumwihariko avuga ko abagabo 10,000 aribo bonyine abasha kwibuka baryamanye gusa ngo hari n'abandi barengaho atibuka''.
Nyuma yo guhagarika uburaya ubu Montenegro asigaye agirana inama abagore z'uko bakwitwara mu buriri
Uretse kuba Gwyneth Montenegro yarasohoye iki gitabo cy'amateka ye, ubu yanatangije Business yo guha inama abagore z'uburyo bashimisha abagabo babo mu buriri ndetse ngo nabyo biramwinjiriza dore ko ahura n'umubare mwinshi w'abagore bamusaba ko yabigisha ibjyanye n'imibonano mpuzabitsina.