Umushumba
Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yatangaje ko uru
rugendo rwasubitswe kubera impamvu z’umutekano, mu gihe umwuka mubi w’intambara
ukomeje kwiyongera hagati ya Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran.
Mu
ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, Apôtre Gitwaza yifashishije
urubuga rwa X atangaza ko ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries bwafashe
icyemezo cyo gusubika uru rugendo rwari ruteganyijwe kuva tariki 4 kugeza 13
Werurwe 2026.
Yagize
ati: “Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries buramenyesha abantu bose bari
biyandikishije kujya muri Israel mu rugendo rwa gihanuzi rwari ruteganijwe kuba
kuva 4-13 Werurwe 2026 ko rwasubitswe kubw'impamvu z'umutekano. Muzamenyeshwa
igihe ruzasubukurirwa. Imana ibahe umugisha.”
Nubwo
atavuze mu buryo burambuye ibyatumye hafatwa iki cyemezo, amagambo “impamvu
z’umutekano” yasize byinshi bisomwa hagati y’imirongo.
Mu
rusengero rwa Zion Temple, ingendo zo kujya muri Israel zifatwa nk’ingendo
zidasanzwe mu rugendo rw’umwuka. Abakristu benshi bazifata nk’umwanya wo gusura
ahantu hafatwa nk’ahera, gukomeza kwizera no gusengera ku butaka buvugwa cyane
muri Bibiliya.
Abari
biyandikishije bari bamaze igihe bitegura, bamwe babifata nk’inzozi zabaye
impamo, abandi nk’isezerano ryo kongera gusura Igihugu cy’Isezerano.
Muri
iki gihe, amakuru mpuzamahanga akomeje kugaragaza umwuka w’intambara hagati ya
Israel, Amerika na Iran, ibintu byateje impungenge ku bijyanye n’umutekano
w’abagenzi, cyane cyane abava mu bindi bihugu.
N’ubwo
hari abatangiye kwibaza niba urugendo rushobora gusubukurwa vuba, ubuyobozi
bw’itorero bwavuze ko abazitabira bazamenyeshwa igihe ruzongera gutegurwa.
Icyemezo
cyo gusubika uru rugendo gishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima
bw’abakristu bushyizwe imbere ya gahunda zose, n’ubwo zaba zifite igisobanuro
gikomeye mu by’umwuka.
Ku
itariki ya 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel batangije
ibitero bya gisirikare ku butaka bwa Iran mu gikorwa cyiswe Operation Epic Fury
cyangwa Operation Lion’s Roar, bigamije guhagarika gahunda ya Iran yo kugira
intwaro za kirimbuzi no gukuraho ubuyobozi bw’igihugu.
ITANGAZO RY'URUGENDO RWO KUJYA
ISRAEL
Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries buramenyesha
abantu bose bari biyandikishije kujya muri Israel mu rugendo rwa gihanuzi rwari
ruteganijwe kuba kuva 4-13 Werurwe 2026 ko rwasubitswe kubw'impamvu
z'umutekano.
Muzamenyeshwa igihe… pic.twitter.com/VAjsZE9zeU

