Apôtre Dr. Paul Gitwaza ari i Burundi mu ruzinduko rw’ivugabutumwa

Imyidagaduro - 19/08/2026 8:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ari i Burundi mu ruzinduko rw’ivugabutumwa

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center akaba n’uwashinze Authentic Word Ministries, ari mu ruzinduko rw’ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi, aho yagiye kwifatanya n’Itorero Zion Temple Burundi mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Urwo ruzinduko ruhuriranye n’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’Itorero Zion Temple Burundi, gifite insanganyamatsiko igira iti “Haguruka Ugende”. Iki giterane giteganyijwe kuba kuva ku wa 20 kugeza ku wa 23 Kanama 2026, kikaba kigamije gukomeza gukangurira abakristo guhaguruka, kugira ukwizera no gushyira mu bikorwa umuhamagaro wabo.

Zion Temple Celebration Center ni umuryango w’amatorero watangijwe n'Intumwa y'Imaan Dr. Paul Gitwaza. Itorero ryatangiye ku wa 11 Nyakanga 1999, ubwo abantu bagera ku 120 batangiraga uwo murimo, nyuma y’imyaka 25 rikaba rimaze gukura no gukwira mu bice bitandukanye by’isi.

Mu butumwa Dr. Paul Gitwaza yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura.

Ni ubutumwa yasangije abamukurikira nyuma yo kugera i Bujumbura, asaba abatuye muri uyu mujyi n’abandi bazabasha kuhagera kwitabira ari benshi, bakifatanya mu kuramya no kwakira agakiza.

Uyu mushumba yitabiriye iki giterane mu Burundi nyuma yo kwitabira igiterane mpuzamatorero cya Rwanda Shima Imana cyabereye muri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026.


Apôtre Dr. Paul Gitwaza yageze i Bujumbura mu ruzinduko rw’ivugabutumwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...