Ejo ku wa Gatandatu ni bwo muri Petit Stade i Remera hakomeje imikino ya Gatatu ya kamarampaka isoza Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball. Iyi mikino yasize ikipe y’Ingabo z’igihugu mu bagore yegukanye igikombe yaherukaga muri 2024.
Yabigezeho nyuma yo gutsinda Kepler amaseti 3-2. Iyi ntsinzi yahise isanga indi mikino ibiri APR yari yaratsinze Kepler maze yuzuza imikino 3-0 muri itanu bagombaga gutanguranwa ariko bidategereje ko igera kuko n'iyo Kepler yatsinda indi mikino ikurikiraho yose, ntabwo yageze kuri itatu APR yabatsinze.
Muri iki cyiciro kandi, ikipe ya Police WVC niyo yegukanye umudali w’umuringa (Bronze) uhabwa uwegukanye umwanya wa gatatu, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya RRA nayo idakozemo kuko umukino yayitsinze kuri uyu wa Gatandatu, wuzuzaga umukino wa gatatu bari bamaze kubatsinda bityo yegukana umudali w’umuringa uhabwa uwegukanye umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagabo, rwabuze gica aho ikipe ya Police VC yari yizeye kwegukana igikombe kuri uyu wa Gatandatu bitayikundiye ahubwo igomba gutegereza umukino wa kane. Iyi kipe yari yizeye gutsinda REG VC ariko si ko byagenze ahubwo byarangiye REG VC ibatsinze amaseti 3-1.
Biteganyijwe ko umukino wa kane, uzaba kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha taliki ya 16 Gicurasi 2026.



APR WVC yegukanye igikombe cya shampiyona
