Iri rushanwa ryakinwe ku nshuro nya kane mu mpera z’icyumweru
dusoje muri Petit Stade aho ari ubwa mbere ryari ribereye mu mujyi wa Kigali
nyuma y’uko ryajyaga ribera mu karere ka Huye.
Uyu mwaka wari wihariye dore ko abitabiriye Zanshin
Karate Championship 2026 bikubye kabiri ugereranyije n’umwaka ushize. Abakinnyi
bose muri rusange bitabiriye ni 568 harimo abahungu 377 n'abakobwa 191 baturuka mu makipe 46 yo mu Rwanda ndetse n’andi
9 yo mu gihugu cya Kenya.
Nk'uko bisanzwe harushanijwe amakipe ya Karate mu
byiciro bibiri ari byo Kumite (Kurwana) no muri Kata (Kwiyerekana) mu bagabo no
mu bagore.
Muri rusange ikipe ya APR Karate Do niyo yegukanye irushanwa
aho yatwaye imidali 8 ya Zahabu, ikurikirwa na Flying Eagles n’imidali 6 ya
Zahabu naho Unity Karate Academy iba iya 3 n’imidali itatu ya Zahabu.
Umuyobozi wa Zanshin Sport Academy itegura iri rushanwa, Mwizerwa Dieudonne yishimiye cyane uko irushanwa ryagenze kuko ubwitabire bwabaye bwinshi kandi abakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru cyane ashimangira ko iri rushanwa rimaze gukura cyane.
Yagize ati: "Zanshin Karate 2026
ni irushanwa twateguye igihe kinini none twishimiye uburyo ryagenze ryarenze uko
twabitekerezaga. Urebye uko ryagenze ryabaye irushanwa ryiza cyane, ryitabiriwe n’abakinnyi b'abahanga
kandi benshi. Twishimira ubwitabire mbere na mbere, uko ryateguwe n'aho ryabereye
.”
Yavuze ko iri rushanwa ry’umwaka utaha rizaba mu kwezi kwa 8 ndetse rikazongera rikabera mu mujyi wa Kigali.





