Kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda kuri Stade y’Akarere ka Muhanga ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.
Uyu mukino warangiye AS Muhanga itsinze ibitego 1-0 cya Twizeyimana Martin Fabrice kuri kufura.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nubwo batsinzwe ariko bagifite icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona dore ko APR FC ngo ifite umukino ukomeye ishobora gutsindwa.
Ati: ”Narabivuze bizaturuka ku mukino w’ejo. APR FC ifite umukino ukomeye ntabwo tuzi uko umukino uzagenda.
Igikombe umuntu akibura ari uko shampiyona irangiye. Ntekereza ko turacyahatanye, dusigaje imikino ishobora kuduha amahirwe ariko ni macye. Ntekereza ko ibintu byose bigishoboka.”
Yakomeje avuga ko mu mupira w’amaguru nta gusuzugura ikipe bibamo. Ati: ”Umupira ntabwo ukunda agasuzuguro, ntekereza ko umukino ni umukino.
Ubu urabona ko ikipe ya nyuma ishobora gutsinda. Ikipe irimo irarwana no kutamanuka ni zo kipe ziba zigoye gukina nazo kuko ziza zije gupfa no gukira.”
Uyu mutoza wa Rayon Sports yavuze ko kimwe mu byatumye batsindwa ari uko batinze kwinjira mu mukino.
Ati: "Uyu munsi ntabwo twinjiye mu mukino hakiri kare kuko wabonye ko twinjijwe igitego ku munota wa mbere bitunanira kugaruka.
Aho twari twabonye amahirwe kuyabyaza umusaruro biranga. Mu gice cya mbere twaremye uburyo bwinshi ntitwashobora kubyaza umusaruro bituma AS Muhanga yigirira icyizere ibona ko ibintu byose bishoboka.”
Haringingo yavuze ko uyu mukino ugomba kubabera isomo. Ati: ”Uyu mukino utubere isomo ubufashe gutegura imikino ikurikiyeho kuko ni imikino igoye. Turacyafite umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro.”
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona ikaba irushwa amanota 8 na APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Shampiyona izakomeza Ejo aho Al Merrikh izakira Etincelles FC Saa Cyenda naho APR FC yakire Al Hilal Saa Kumi n'ebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium.
