APR HC yasinyishije abakinnyi batatu bakinaga muri Kenya

Imikino - 30/07/2025 8:24 AM
Share:

Umwanditsi:

APR HC yasinyishije abakinnyi batatu bakinaga muri Kenya

Nyuma yo kwegukana Coupe du Rwanda 2025, ikipe ya APR Handball Club yamuritse abakinnyi bashya batatu yasinyishije bavuye mu ikipe ya Equity Bank yo muri Kenya.

Aba bakinnyi batatu bari mu bakinnyi bashya barindwi APR HC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026. Abo bakinnyi ni Morgan Simiyu, Brian Wakukha, na Julius Chiunda, bose bakinnye muri Equity Bank yatsinze APR na Police HC mu irushanwa rya Genocide Memorial Tournament rikaza no kwegukanwa n’iyo kipe yo muri Kenya.

APR HC iri kubaka ikipe ikomeye izaba igizwe n’abakinnyi bazagira uruhare rukomeye mu mikino y’igikombe cya Afurika (African Cup of Nations 2025), irushanwa rihuza amakipe yegukanye ibikombe by’ibihugu byabo (Cup Winners Cup) ndetse n’irya ECAHF.

Aba bakinnyi bashya bazifatanya n’abandi bane barimo umuzamu Jackson ‘Daduwa’ Uwimana, Alexis Nshimiyimana, Yves Umuhire, na Viateur Rwamanywa, bose basinyiye APR HC bavuye muri Police HC bitunguranye, mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma ya shampiyona y’Igihugu.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...