Aba
bakinnyi batatu bari mu bakinnyi bashya barindwi APR HC izakoresha mu mwaka
w’imikino wa 2025-2026.
APR
HC iri kubaka ikipe ikomeye izaba igizwe n’abakinnyi bazagira uruhare rukomeye
mu mikino y’igikombe cya Afurika (African Cup of Nations 2025), irushanwa
rihuza amakipe yegukanye ibikombe by’ibihugu byabo (Cup Winners Cup) ndetse
n’irya ECAHF.
Aba
bakinnyi bashya bazifatanya n’abandi bane barimo umuzamu Jackson ‘Daduwa’ Uwimana,
Alexis Nshimiyimana, Yves Umuhire, na Viateur Rwamanywa, bose basinyiye APR HC
bavuye muri Police HC bitunguranye, mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma ya
shampiyona y’Igihugu.