APR FC yongeye kwisanga kwa Pyramids, Rayon Sports itombora Singida Black Stars

Imikino - 09/08/2025 12:46 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yongeye kwisanga kwa Pyramids, Rayon Sports itombora Singida Black Stars

Mu marushanwa nyafurika ikipe ya Rayon Sports yatomboye kuzahura na Singida Black Stars, naho APR FC yongera gutombora Pylamid Fc imaze imyaka ibiri yikurikiranya iyisezerera.

Tombora y’uko amakipe azatangira acakirana mu mikino ya CAF Champions League na Confederationas Cup yabereye mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, isiga akanyamuneza ku bakunzi ba Rayon Sports nsetse n’amarira adasanzwe ku bakunzi ba APR FC.

Amarira ni yose ku bakunzi ba APR FC nyuma yo gutombora guhura na Pyramids Fc yo mu Misiri mu majonjora y’imikino ya CAP Champions League. Ni inkuru itakiriwe neza na APR FC kuko mu myaka ibiri iheruka Pyramids niyo yagiye yitambika inzira ya APR FC igana mu matsinda y’iyi mikino.

Ikipe izarokoka hagati ya APR FC na Pyramids izahura n'iyakomeje hagati ya Insurance of Ethiopia na Mlandege yo muri Tanzania

Ku rundi ruhande Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, izisobanura na Singida Black Stars yo muri Tanzania. Rayon Sports izabanza kwakira Singida Black Stars mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura muri Tanzania.

Ikipe izarenga iri jonjora, izahura n’izaba yatsinze hagati ya Flambeau du Centre y’i Burundi n’ikipe izahagararira Libya yo itaramenyekana.

Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda niyo yonyine yabashije kugera kure mu mikino nyafurika nyuma yo kugera muri kimwe cya kane cya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2018.

Uretse kuba Pyramids izacakirana na APR FC ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya ndetse APR FC ikaba itarabasha kuyisezerera, iyi kipe ni nayo iheruka kwegukana igikombe cya CAF Champions League giheruka gukinirwa.

APR FC izatangira amajonjora ya CAF Champions League icakirana na Pyramids imaze kuyibera inzozi mbi 

Singida Gig Stars yo muri Tanzania niyo izatangira icakirana na Rayon Sports mu mikino ya Confederations Cup

Rayon Sports niyo kipe yo mu Rwanda yageze kure mu mikino nyafurika 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...