APR FC yirengeje Gasogi United ifata umwanya wa mbere

Imikino - 04/02/2026 3:32 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yirengeje Gasogi United ifata umwanya wa mbere

APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 ifata umwanya wa mbere.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Ku munota wa 4, Hakim Kiwanuka yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yazamukanye neza ageze imbere y’izamu atinda kurekura ishoti mu izamu cyangwa nto atange umupira ariko birangira umunyezamu wa Gasogi United atabaye.

Ku munota wa 12, Hakim Kiwanuka yahise yikosora afungura amazamu nyuma yo gukora akazi gakomeye aho yacenze ba myugariro ubundi Argo ahita arekura ishoti riruhukira mu nshundura. Gasogi United yakomeje kurushwa yanafata umupira ikagerageza uburyo bwa kure nk'aho Nkubana Marc Govin yarekuye ishoti ariko rinyura hejuru kure.

Hari n'aho Muderi Akbar yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina riri mu izamu ariko birangira Ishimwe Pierre atabaye. Ba myugariro ba Gasogi United bakomeje gukora amakosa yashoboraga gutuma itsindwa igitego cya kabiri ariko Ndagijimana Leandre agatabara.

Ku munota wa 38 APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Memel Dao nabwo bivuye ku makosa ya ba myugariro.

Mu gice cya kabiri Gadosi United yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Kokoete Udo, Nibisigayizabikora Elysee na Muhindo Collin hajyamo Bizimana Didier, Hakizimana Adolphe na Byiringiro Thierry.

Bidatinze ariko Bizimana Didier yahise agira ikibazo cy’imvune asimburwa na Niyonkuru Elissa. APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya 3 ariko ku munota wa 55 ihita ibona ikarita y’umutuku yeretswe Dauda Yussif ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Gasogi United.

Ku munota wa 70 APR FC yakoze impinduka mu kibuga havamo William Togui hajyamo Ngabonziza Pacifique. Ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje kubona penariti ku ikosa ryakorewe Bugingo Hakim, iterwa na Djibril Ouattara ayishyira mu izamu, igitego cya 3 kiba kirabonetse.

Umukino warangiye APR FC itsinze Gasogi United ibitego 3-0 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 36.


Memel Dao yishimira igitego yatsinze 


Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...