Kuri iki cyumweru Umunsi wa 16 wa shampiyona wakomezaga, aho APR FC yari yasuye Gicumbi FC iyitsinda ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Byiringiro Lague kuri penariti ku munota wa 45, naho ku munota wa 72 atsinda igitego cya kabiri umukino urangira Gicumbi itarebye mu izamu.
As Kigali yari yakiriye Espoir FC, n'umujinya mwinshi iyinyagira ibitego 4-0. Ni ibitego byatsinzwe na Haruna Niyonzima, Ahoyikuye, Hassan na Tshabalala.
Rutsiro FC yari yakiriye Etincelles kuri sitade umuganda, itsindwa ibitego 2-0 byatsinzwe na Fosso Raymond. Bugesera FC na Musanze FC zabuze gica amakipe yombi anganya ubusa ku busa.