Uyu mukino ubanza wa 1/8 wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye wihuta cyane dore ko mu minota ya mbere buri kipe yari yamaze kugera imbere ry’indi.
Ku ruhande rwa APR FC, Hakim Kiwanuka yahawe umupira mwiza ariko birangira umurenganye mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu Sports ho Uwitwa Uwineza Jean Rene yinjije mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhererekanya neza asigaranye n’umunyezamu ariko Hakizimana Adolphe yitwara neza awumukuraho.
Kiyovu Sports niyo yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu nk'aho Cherif Bayo yahawe umupira mwiza imbere y’izamu ubundi arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 26, Bugingo Hakim yahinduye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo Kiyovu Sports ariko umunyezamu wayo aratabara.
Ku munota wa 43 umunyezamu wa Kiyovu Sports, James Desire na myugariro we David Byiringiro bakoze amakosa basiganira gufata umupira ubundi ufatwa na Hakim Kiwanuka arekura ishoti izamu ryambaye ubusa gusa umupira unyura impande y’izamu gato cyane.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Ikipe ya Kiyovu Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Rwabuhihi Placide na Mukunzi Darcy hajyamo Rismo Obiang na Harerimana Abdulaziz.
Nyuma yo gukora impinduka ku munota wa 46 APR FC yahise ifungura amazamu ku gitego cya Djibrill Ouattara.
Kiyovu Sports yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura binyuze ku bakinnyi barimo Uwineza Rene na Harerimana Abdulaziz.
APR FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Denis Omedi, Hakim Kuwanuka, Memel Dao na Djibrill Ouattara hajyamo Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, William Togui na Mamadou Sy.
Ku munota wa 72 ikipe y’Ingabo z’igihugu yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yahawe na William Togui.
Umukino warangiye APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 nyuma y’uko mu mikino ibiri yaherukaga kubahuza banganyije, ihita igeza ikirenge kimwe muri 1/4.
Undi mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026 wakinwe, Police FC yanganyije na Gicumbi FC 1-1. Iyi mikino izakomeza Ejo ku wa Gatatu.

Djibr Ouattara yishimira igitego yatsinze




APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0



Gen Mubarakh Muganga ari mu bakurikiye uyu mukino
