Ikipe y'Ingabo z'igihugu yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu aho isanzwe n'ubundi iyikorera i Shyorongi. Iyi myitozo yarimo abakinnyi bose bahasanzwe ndetse n'abakinnyi bose bashya basinyishijwe muri iyi mpeshyi, abo ni Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Fitina Omborenga, Ngabonziza Pacifique na Hakizimana Adolphe.
Ronal Ssekiganda ukomoka muri Uganda n'Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao nabo basinyiye APR FC ntabwo bigeze bagaragara muri iyi myitozo. Ni imyitozo yakoreshejwe n'umutoza mushya w'iyi kipe, Abderrahim Taleb, ari kumwe n'abungiriza be.
Iyi kipe yatangiye imyitozo nyuma y'uko na mukeba wayo Rayon Sports yayitangiye ku wa Kabiri. Aya makipe yombi niyo azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika aho imwe iri muri CAF Confederation Cup naho indi ikaba iri muri CAF Champions League.

Hakizimana Adolphe wasinyiye APR FC yatangiranye imyitozo nayo





Abakinnyi basanzwe muri iyi kipe barangajwe imbere na Kapiteni Niyomugabo Claude bitabiriye iyi myitozo

Iradukunda Pacifique yatangiye imyitozo muri APR FC


APR FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w'imikino


Iraguha Hadji yatangiranye na APR FC imyitozo

Bugingo Hakim mu myitozo ya APR FC


Fitina Ombolenga mu myitozo ya APR FC
