Ni mu mukino wo ku munsi wa 32 wa shampiyona wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. APR FC yazanye ibyishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona ,yatangiye umukino iri hejuru ariko mu kibuga hagati amakipe yombi agakoreranaho amakosa.
Ku munota wa 22, ikipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku gitego cya William Togui ahawe umupira na Memel Dao wari wabanje gucenga ba myugariro.
APR FC yakomeje kwiharira umukino ariko na Rutsiro FC ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu binyuze ku bakinnyi bayo barimo Mumbere Jonas.
Ku munota wa 40, Sheikh Djibril Ouattara uyoboye abandi bakinnyi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda yatsinze igitego 16 ku mupira yari ahinduriwe na Memel Dao, ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Rutsiro FC ashatse kuwufata biranga.
Igice cya kabiri cyatangiye Rutsiro FC ikora impinduka mu kibuga havamo Sunzu Mende hajyamo Maniragaba Djafari ariko n’ubundi ntacyo byatanze APR FC yakomeje gusatira.
Ku munota wa 55, APR FC yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert.
Umukino warangiye Rutsiro FC itsinzwe ibitego 3-0 ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma wa 18 n’amanota 26. Amagaju FC ari ku mwanya 16 arayarusha amanota 5 mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire.



