Ku munota wa 5 APR FC yabonye kufura iteretse ahantu heza iterwa na Ishimwe Christian ayihererekanya na Memel Dao arekura ishoti gusa rishyirwa muri koroneri itagize icyo itanga.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kurusha Iyi kipe yo muri Kenya ariko ibona uburyo buremereye nk'aho Djibrill Ouattara yahaye umupira mwuza Byiringiro Jean Gilbert imbere y’izamu nawe ashyira umupira kwa Uwiyaremye Fidali gusa birangira ba myugariro ba Mathare United bawushyize muri koroneri.
Ku munota wa 24 Mathare United yari igerageje uburyo ku mupira wari uzamuwe na Harrison Amalemba ashaka John Nyamirambo gusa birangira umunyezamu wa APR FC, Ernan Siluane asohotse neza aratabara.
Hari aho Djibrill Ouattara yari asigaranye n’izamu ariko arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 37 APR FC yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduwe neza Byiringiro Jean Gilbert’Kagege’ usanga Ouattara awushyira mu nshundura ubundi igice cya mbere kirangira iyoboye n’itego 1-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Uwiyaremye Fidali hajyamo Amani Michel. Ku wa 57 Djibril Ouattara yarase igitego cyabazwe aho yari asigaranye n’umunyezamu gusa arekuye ishoti birangira arishyize muri koroneri.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kubona uburyo imbere ariko ntibubyaze umusaruro ubundi umukino urangira Mathare United itsinze 1-0.


APR FC ibifashijwemo na Ouattara yatsinze Mathare United igitego 1-0
