APR FC yatangiye Inkera y’abahizi ihana Power Dynamos FC

Imikino - 17/08/2025 3:01 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yatangiye Inkera y’abahizi ihana Power Dynamos FC

Ikipe ya APR FC yatsinze Power Dynamos FC yo muri Zambia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti ufungura ikiswe Inkera y’Abahizi.

Ni mu mukino wakinwe kuri uyu iki Cyumweru saa Cyenda muri Stade Amahoro. Watangiye ikipe ya APR FC ariyo ihererekanya neza. Ku munota wa 7 ba myugariro ba APR FC bakoze amakosa ubundi uwitwa Eddy Ismael abona umupira mwiza ariko kuwubyaza umusaruro biba ikibazo.

Umukino wakomeje ikipe y’Ingabo z’igihugu  yiharira umupira ndetse ikabona uburyo binyuze ku ruhande rw’iburyo rwari ruriho Hakim Kiwanuka ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.

Ku munota 26 Ruboneka Jean Bosco yabonye uburyo imbere y’izamu gusa arekuye ishoti rinyura hejuru kure. Power Dynamos nayo yanyuzagamo ikabona uburyo bufatika imbere y’izamu ariko Ishimwe Pierre agatabara. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje iri hejuru ndetse ku munota wa 49 gusa Djibrill Ouattara ahita afungura amazamu ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Ruboneka Jean Bosco ubundi ashyiraho umutwe. Nyuma y’iminota 3 gusa Djibrill Ouattara yahise atsinda igitego cya 2 cya APR FC cyavuye ku makosa yakozwe n’abakinnyi ba Power Dynamos FC batakaza umupira.

Ku munota wa 60 Power Dynamos FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Innocent Kashita na Austin Muwowo hajyamo Chifundo Mphasi na Titus Chansa.

APR FC nayo yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Djibrill Ouattara, Fitina Ombolenga, Nshimiyimana Yunusu, Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy hajyamo Aliou Souane, Byiringiro Jean Gilbert, Mamadou Lamine Bah, Denis Omedi, Mugisha Gilbert na William Togui.

Nyuma y’ko Mugisha Gilbert yinjiye mu kibuga yarekuye ishoti riremereye umunyezamu arikoraho rikubita igiti cy’izamu rijya hanze. Mu minota ya nyuma y'umukino Power Dynamos FC yasatiriye cyane ndetse binashoboka ko yabona igitego nk'aho Titus Chansa yarekuye ishoti, Ishimwe Pierre agiye kurikuramo rikubita igiti cy'izamu rivamo. Umukino warangiye APR FC itsinze Power Dynamos FC ibitego 2-0.

Gahunda y'Inkera y'Abahizi izakomeza mu Cyumweru gitaha aho ku wa Kabiri saa Cyenda Azam FC yo muri Tanzania izakina na AS Kigali naho saa Moya APR FC ikazakina na Police FC muri Kigali Pele Stadium.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Djibrill Ouattara 

Djibrill Ouattara wafashije APR FC gutsinda Power Dynamos FC

APR FC yatangiye Inkera y'Abahizi itsinda Power Dynamos FC



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...