Uyu mukino watangiye ikipe ya Rutsiro FC yari imbere y’abafana bayo isatira ndetse ku munota wa 6 yashoboraga gufungura amazamu aho Mumbele Jeremie yabonye umupira mwiza imbere y’izamu gusa awuteye unyura ku ruhande.
Rutsiro FC yakomeje gusatira ndetse ikabona imipira y’imiterekano ariko kuyibyaza umusaruro bikaba ikibazo.
Ku munota wa 32 APR FC yaje gufungura amazamu ku gitego cya Denis Omedi ahawe umupira na Hakim Kiwanuka.
Bidatinze ku munota wa 41 Rutsiro FC yabonye penariti ku ikosa Niyigena yakoreye Mumbele Mbusa. Yahise iterwa na Nizeyimana Jean Claude arayinjiza, igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi abona uburyo bwari bushingiye ku mipira y’imiterekano nubwo ntacyo yabyaye.
APR FC yakoze impinduka mu kibuga ngo ishake igitego cy’intsinzi gusa kirabura birangira kibuze inganya na Rutsiro FC 1-1.
Mu yindi mikino yabaye Mukura VS yanganyije na Police FC naho Musanze FC itsinda Amagaju FC ibitego 2-0.
Kugeza ubu Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 16 naho Rayon Sports ikaba ku wa Kabiri n’amanota 10. APR FC ifite ibirarane bibiri yo iri ku mwanya wa 7 n’amanota arindwi. 
APR FC yanganyije na Rutsiro FC 1-1
