APR FC yasinyishije Uwiyaremye Fidali wakiniraga Kiyovu Sports

Imikino - 24/06/2026 7:29 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yasinyishije Uwiyaremye Fidali wakiniraga Kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunyarwanda, Uwiyaremye Fidali wakiniraga Kiyovu Sports.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ibinyujije ku mbugankoranyambaga mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yanditse iti:”APR FC yishimye  gutangaza ko yasinyishije Uwiyaremye Fidali avuye muri Kiyovu FC. Intare nshya yinjiye mu muryango, izanye ishyaka, umuhate ndetse n’inyota yo kurwanira ibara ry’umukara n’umweru.Twese hamwe duraharanira kugera ku ntsinzi ikomeye”.

APR FC yasinyishije uyu rutahozamu wari warageze muri Kiyovu Sports avuye muri Intare FC nyuma  yo kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026  dore ko yatsinze ibitego 11.

Uyu yabaye umukinnyi wa  kane  mushya utangajwe n’iyi kipe muri iyi mpeshyi, nyuma ya Ishimwe Christian, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve,Rubuguza Jean Pierre.Ni mu gihe yatandukanye n’abarimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert,Ruboneka Jean Bosco  na Mahamadou Lamine Bah.

APR FC yasinyishije Uwiyaremye Fidali wakiniraga Kiyovu Sports


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...